U Rwanda rwagize icyo ruvuga kuri raporo y’impuguke za UN irushinja gutera inkunga M23 muri DR Congo

Hari raporo itarajya hanze y’inzobere za UN ariko ibiro ntaramakuru bya Reuters na AFP bivuga ko babashije kuyibona, iyi raporo y’amapaji 131 ngo ishinja u Rwanda n’igisirikare cyarwo RDF gutera inkunga umutwe wa M23. N’ubwo itarajya hanze ariko u Rwanda rwagize icyo ruyivugaho mu itangazo rwasohoye ruvuga ko rutagira icyo ruvuga kuri raporo itarasohoka.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madamu Yolande Makolo rivuga ko u Rwanda rutavuga kuri raporo itarasohoka ngo yemezwe. Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko mu gihe Leta ya Congo n’igisirikare cyayo FARDC bigikomeje gukorana na FDLR ibibazo by’umutekano mucye mu Karere k’ibiyaga bigari bitazakemuka.

U Rwanda ruvuga ko imikoranire ya FDLR n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ibera mu maso ya MONUSCO imaze imyaka irenga 20 nta kintu kigaragara irakora muri Congo.

Muri iri tangazo u Rwanda rugaruka ku bisasu byatewe mu Rwanda biturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu minsi ishize. Ngo hakozwe iperereza ibyarivuyemo bishyirwa muri raporo y’impuguke za UN yasohotse mu kwezi kwa gatandatu.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko u Rwanda ari igihugu kigenga gifite uburenganzira bwo kurengera imbibi n’abaturage barwo rudategereje ko birinda kugera mu bihe by’amage.

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya M23 amavu n’aamavuko yayo bizwi ko ari ikibazo cya Congo ruvuga kandi ko Congo ishaka gutwerera ibindi bihugu umuzigo w’ibibazo byayo.

Related posts

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi