Amakuru mashya: FARDC yagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23, inkuru irambuye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Kanama 2022 ahagana saa yine z’ ijoro , nibwo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ inyeshyamba z’ umutwe wa FDLR, bagabye igitero gikomeye ku birimdiro by’ umutwe wa M23 ahitwa Kigoma muri Gisigali.

Isoko y’ amakuru ya Rwandatribune dukesha ino nkuru iri muri Rutshuru yemeje ko hari imirwano ihanganishije za Leta ya Congo FARDC n’ umutwe wa M23 mu gace ka Kigoma muri Gurupoma ya Gisigali na nubu rukaba rucyambikanye.

Umwe mu bayobozu ba Sosiyeti sivili muri Rusthuru yemeje ayo makuru mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune. Agira ati“ Ejo nimugoroba ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zagabye igitero ku birindiro bya M23 biri muri Lokarite ya Kigoma Gurupoma ya Gisagari na n’ubu baracyarasana.”

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko bikekwa ko ingabo za Leta zatangije ibi bitero zigamije kubuza umwanzi kwagura ibirindiro nk’ uko byari bimaze iminsi.

Hari andi makuru avuga ko n’ ibindi birindiro bya M23 biri ahitwa Ntamugenga nabyo byatewe , gusa ntiharamenyekana umubare w’ abakomeretse cyangwa biciwe mu mirwano

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro