Ruboneka yahishuye impamvu akinishwa ku myanya myinshi mu kibuga n’ibanga ryafashije APR FC kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA 2024

Ruboneka avuga ko gukinishwa ku myanya myinshi nta cyo abinenga!

Umukinnyi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ruboneka Jean Bosco yavuze impamvu akoreshwa ku myanya myinshi itandukanye mu kibuga, ahishura ibyabafashije kugera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024.

Kuri uyu wa Gatanu APR FC yari ifite umusozi wo kurira nyuma yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu [C] ari iya mbere maze ikisanga muri ½ igomba kwesurana na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yari yabaye ikipe rukumbi yatsinze imikino yose yo mu itsinda, izamuka ifite amanota 9/9, izigamye ibitego 9 [9(0)].

Ni umukino iminota 90 isanzwe y’umukino ndetse na 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hitabazwa penaliti maze APR FC itsinda 5-4, nyuma y’uko Ndayishimiye Dieudonne Fils, Niyigena Clément, Byiringiro Gilbert, Kategaya Elie na Mamadou Sy bazinjije mbere y’uko Umunyezamu, Pavelh Ndzila akuramo iya nyuma.

Nyuma y’uyu mukino utari woroshye, umukinnyi Ruboneka Jean Bosco yabwiye Itangazamakuru ko kumenya guhagarara neza mu kibuga nk’uko umutoza yabibasabye ari rimwe mu mabanga yabafashije kuwutsinda.

Ati “Ino kipe yari nziza kandi n’ibigwi byayo birabyerekana, ariko twashoboye guhagarara neza babura ahantu kugira ngo idutsinde. Nibyo umutoza amaze iminsi atwigisha mwabonye ko nta kibazo cyabayemo mu bijyanye n’imihagararire, tugera mu minota ya nyuma tubona intsinzi.”

Ruboneka yakomoje no kuba yitabazwa ku myanya myinshi itandukanye mu kibuga kandi we yishimira gukina nka numéro 8, icyakora akavuga ko mu gihe yitwaye neza nta bindi umwanya uba ugisobanuye.

Ati “Ngewe ubundi nishimira gukina kuri numéro umunani [8] mfasha na ba rutahizamu ariko hari igihe umutoza abona hari ahandi namufasha. Nta kibazo nabigiraho icy’ingenzi ni uko abona natanze ibyange ijana ku ijana.”

Ikipe ya Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] yahise ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024, aho izisobanura na Red Arrows yaje nk’umutumirwa iturutse muri Zambie mu mikino utegerejwe kuri iki Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024 mu murwa w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam wa Tanzania.

Ruboneka yavuze ko kumenya guhagarara neza mu kibuga byabafashije gusezerera Al Hilal Omdurman y’umutoza, Florent Ibenge!
Ruboneka avuga ko gukinishwa ku myanya myinshi nta cyo abinenga!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda