Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro FC cyangwa Etincelles_Umutoza wa Amagaju yishongoye kuri Rayon

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

 

Umutoza wa Amagaju FC , Niyongabo Amars , yongeye kwishongora kuri Rayon Sports nyuma yo kunganya na yo mukino w’ umunsi wa 18 wa Shampiyona, Aho yavuze ko aho gukina na Etincelles cyangwa na Rutsiro FC yakina n’ ikipe ya Rayon Sports inshuro 5.

Uyu mutoza wa Amagaju FC mbere y’ umukino yari yaravuze ko umutoza wa Rayon Sports Robertihno ari umutoza usanzwe nk’ abandi, ikibatandukanya ari ikipe atoza ifite amikoro, igerageza kumubonera abakinnyi ashaka bigatuma yitwara neza kandi nabyo bitamubuza kumutsinda kuko ubumenyi baba babunganya yongeye kumwishongoraho kiri uyu wa 22 Gashyantare 2025.

Mu kiganiro n’ itangazamakuru nyuma y’ umukino ,Niyongabo Amars yagaragaje ko Rayon Sports ari ikipe isanzwe uretse ko ifite abafana benshi n’ amafaranga. Ati” Rayon Sports yateye mu izamu inshuro imwe gusa kandi ntabwo ni impano twabahaye. Urebye inshuro twe twageze ku izamu ryabo zari nyinshi. Rero iri ku rwego rusanzwe nk’ andi makipe ni amazina gusa ,abafana n’ amafaranga ariko abakinnyi bakina ari 11 ku wundi. Twari tuzi aho bakomeye kandi ni byo twakinnye”.

Uyu mutoza yavuze ko yagaragaje ko amayeri y’ umukino yarushije mugenzi we wa Rayon Sports ari yo yatumye yishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya Mbere cy’ umukino. Ati” Twari tuzi ko Rayon Sports muri iyi minsi ikina igice cya mbere ,mu cya Kabiri ikaba inaniwe. Niyo mpamvu twagerageje kubananiza dukina imipira miremire hanyuma mu gice cya Kabiri hazamo abakinnyi babasha kugumana Umupira. Niyo mpamvu ubona twabonye uriya musaruro.

Yakomeje agaragaza ko aho gukina n’ andi makipe mato nka Rutsiro FC yahitamo gukina na Rayon Sports imikino itanu yikurikiranya. Ati” Nahitamo gukina na Rayon Sports inshuro 5 aho gukina na Rutsiro cyangwa Etincelles ..buriya ikipe zikomeye ziba zifite uburyo zikina umuntu aba azi, na we ukaba uzi amayeri yabo n’ aho bashobora kunyura ukahafunga”.

Muri uyu mwaka w’ imikino ntabwo Rayon Sports yabashije gutsinda Amagaju FC kuko imikino yombi yahuje aya makipe muri Shampiyona yarangiraga amakipe yombi anganyije.

Related posts

Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports