“Turifuza Niyomugabo na Dauda”! Abafana ba Simba na Yanga nyuma yo kureba APR isezerera Al Hilal, intsinzi bayitura Perezida Kagame

Abakunzi b’Umupira w’Amaguru muri Tanzania bakurikiye umukino ukomeye APR FC yasezereyemo Al Hilal Omdurman yo muri Sudani, banyuzwe n’imikinire ya Kapiteni, Niyomugabo Claude n’Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif bifuza ko bazajya gukina muri Tanzania.

Kuri uyu wa Gatanu APR FC yari ifite umusozi wo kurira nyuma yo kuzamuka mu Itsinda rya Gatatu [C] ari iya mbere maze ikisanga muri ½ igomba kwesurana na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani yari yabaye ikipe rukumbi yatsinze imikino yose yo mu itsinda, izamuka ifite amanota 9/9, izigamye ibitego 9 [9(0)].

Ni umukino iminota 90 isanzwe y’umukino ndetse na 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 bituma hitabazwa penaliti maze APR FC itsinda 5-4, maze Seidu Dauda Yussif atorerwa kuba umukinnyi mwiza waranze umukino.

Nyuma y’uyu mukino, abakunzi ba ruhago muri Tanzania bari bari gufana Ikipe y’Ingabo z’Igihigu imbere y’Itangazamakuru bashimye abakinnyi batandukanye barimo Niyomugabo Claude na Seidu Dauda Yussif wari wabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere mu mwanya wa Taddeo Lwanga.

Bati “Umukino wa none wari mwiza cyane, kuva mu gice cya mbere cyari kiza ariko icya kabiri cyari akarusho. Numéro eshatu (3) [Niyomugabo Claude], uriya kapiteni mu by’ukuri namwubashye cyane. Nifuza ko yazaza muri Younger [Africans]…. APR ni nziza cyane ikina umupira mwiza turifuza ko bazagaruka muri iri rushanwa”.

Mugenzi we yagize ati “Nge nakunze abakinnyi babiri: Kapiteni [Niyomugabo Claude] n’uriya ukina kuri gatandatu wari wambaye numéro 25 mu mugongo [Seidu Dauda Yussif]. Bazaze muri Simba [SC].

Undi muri aba bakunzi b’umupira wivuze mu mazina ya David yashimye cyane Perezida Kagame avuga ko asanzwe amukunda ndetse anamutuye intsinzi.

Ati “Ku bwange icyo navuga ni ugushimira APR FC gusa ndetse ntekereza ko ari impano ya Perezida Kagame. Kagame, twe nk’Abanyafurika y’u Burasirazuba turamwishimiye. Nge nzaza gushaka umukobwa mu Rwanda abe ari we tuzabana.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Munyentwari Alphonse wari wagiye gukurikira uyu mukino i Dar Es Salaam yavuze ko bishimishije kurushaho kuko iyi ari intsinzi ihuriranye n’iya Nyakubahwa Paul Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda ku ijanisha ry’amajwi 99.18%.

Ati “Ubundi intsinzi zirikiranya. iki gikombe na cyo bakizane Abanyarwanda bakomeze babyine intsinzi. Ni byo twifuza. Ibyishimo ni byo bitera abantu imbaraga kugira ngo bakomeze bakore ibirenze. Byaba byiza rero. Amatora yagenze neza, wari umunsi mukuru. Uyu munsi mukuru tuwungikanyije n’undi, twakomeza tukishima kurushaho.”

Ikipe ya Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] yahise ikatisha itike yo gukina umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024, aho izisobanura na Red Arrows yaje nk’umutumirwa iturutse muri Zambie mu mikino utegerejwe kuri iki Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024 mu murwa w’Ubucuruzi, Dar Es Salaam wa Tanzania.

Niyomugabo Claude arifuzwa n’Abanya-Tanzania nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino!
Umufana wa Yanga Africans [ibumoso] n’uwa Simba [iburyo] barifuza Dauda na Niyomugabo Claude mu makipe yabo!
Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse na we yari yitabiriye uyu mukino, avuga ko iyi ntsinzi yarushijeho kuryoha kubera guhurirana n’iya Nyakubahwa Paul Kagame!
Seidu Dauda Yussif yatowe nk’umukinnyi mwiza waranze umukino!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda