CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yirengeje ikigugu Al Hilal yarekeza ku mukino wa nyuma [AMAFOTO]

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yerekeje ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rihuza Amakipe yo mu Burasirazuba bwa Afurika no Hagati, CECAFA Kagame Cup rya 2024, nyuma gutsinda ikipe bari batezwe y’umutoza Florent Ibenge Ikwanga, Al Hilal Omdurman yo muri Sudani kuri za penaliti 5-4.

Wari umukino wa ½ cy’irangiza nyuma yuko APR FC ivuye mu Itsinda rya gatatu [C] iriyoboye nyuma yo gutsinda imikino yayo ibiri ibanza yayihuje n’amakipe ya Singida Black Stars [Tanzania] na El Merreikh Bentiu [Sudani y’Epfo] ikaza kunganya na SC Villa yo muri Ouganda kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga 2024.

Uyu mukino wari wabayemo impinduka maze Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif afata umwanya w’Umugande Taddeo Lwanga. Ntiwagaragayemo Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe; ndetse n’umunyezanu, Yvan Ruhamyankiko, Umunya-Sudani y’Epfo, Sharaf Eldin Shaiboub, icyakora Umurundi Nshimirimana Ismail “Pitchou” n’Umunya-Ghana, Richmond Nii Lamptey bari bagaruwe ariko bicaye ku ntebe y’abasimbura.

Ni APR FC bari yabanje mu kibuga Umunyezamu, Pavelh Ndzila; Niyigena Clément, Nshimiyimana Yunusu, Byiringiro Gilbert na Kapiteni Niyomugabo Claude bari mu bwugarizi; Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco na Niyibizi Ramadhan mu kibuga hagati; mu gihe Dushimimana Olivier “Muzungu”, Mugisha Gilbert na Victor Mbaoma bari bayoboye ubusatirizi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganya 0-0, bisaba ko hitabazwa za penaliti maze Ndayishimiye Dieudonne Fils, Niyigena Clement, Kategaye Elie, Byiringiro Gilbert, na rutahizamu Mamadou Sy bazishyira mu rusgundura bose.

Ku rundi ruhande, Pape Ndiaye [wari winjiye mu kibuga asimbuye], Myugariro Ousmane, Al Hasan, Kapiteni Abdall Mohammed uko ari bane bazinjiza neza, gusa Steven Ebwera aje gutera penaliti ya nyuma umunyezamu, Pavelh Ndzila ayivanamo neza cyane birangira APR FC ikomeje kuri penaliti 5-4.

Iyi ntsinzi yatumye APR FC ikatisha itike y’umukino wa nyuma aho izahura n’iza kuva hagati ya Red Arrows na Al Wadhi yo muri Sudani.

APR FC yereje ku mukino wa nyuma!
Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse na we yari yitabiriye uyu mukino!
Umutoza, Darko Novic
Umufana Rujugiro aba ari kumwe n’Ikipe ahantu hose!
Mamadou Sy yateye penaliti ya nyuma igeza APR ku mukino wa nyuma!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda