Rayon Sports yongeye gutuma abagabo badapfumbata abagore babo!

 

Mu karere ka Huye kuri Sitade Mpuzamahanga y’aka Karere habereye umukino wahuje Ikipe ya Amagaju FC na Rayon Sports birangira amakipe yombi anganyije igitego 1_1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ imwe z’ umugoroba, utangira Ikipe ya Murera yataka cyane ndetse iza no kwitwara neza iza kubona igitego ku munota wa 34 gitsinzwe na Fall Ngagne ahita yuzuza igitego 13.

Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukina neza cyane ndetse ikomeza kugenda irema uburyo bukomeye ariko n’ ubundi abakinnyi b’ Ikipe ya Amagaju FC bakomeza kwihagararaho ,igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Amagaju FC.

Igice cya Kabiri cyatangiye Ikipe ya Rayon Sports ikora impinduka zikomeye umutoza Robertinho akuramo Myugariro Yousou Diagne wakoze amakosa menshi mu gice cya Mbere yinjizamo Omar Gninge. Ku munota wa 60 umutoza Robertinho yaje gukora impinduka akuramo Ishimwe Fiston utari ukirimo gukina neza yinjizamo mu Kibuga rutahizamu Sindi Paul Jesus.

Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 65 yaje kubona amahirwe akomeye cyane ku mupira wari uzamukanwe ku ruhande rw’ iburyo ariko abataka b’ iyi kipe basanga ba myugariro ba Amagaju FC bahagaze neza, ntihagira ikibonekamo gikomeye. Ikipe ya Amagaju FC ntabwo yigeze icika intege nyuma yo kuba yari yatsinzwe igitego hakiri kare ndetse iza gukomeza kugerageza kwataka Ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 78 ,ibona igitego cya Mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Kiza Hussein Selaphin. Ari nako umukino waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1_1.

Kuri ubu Ikipe ya Rayon Sports yagize amanota 41 nyuma yo kunganya n’ Ikipe ya Amagaju FC. Umukino utegerejwe ni ugomba guhuza Ikipe ya APR FC na Mukura VS , uzaba kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 n’ ubundi kuri iyi Sitade Mpuzamahanga ya Karere ka Huye.

Related posts

Ese Rayon Sports iraza kwikura imbere ya Amagaju FC?

Amagaju FC yatumbagije ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na Rayon Sports

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha