Pasiteri yahawe impano y’ udukingirizo mu rusengero n’ umugore wari uvuye mu bakirisitu , bahita batanga ibisobanuro

Umugore witwa Faith Mutinda aheruka guha Pasiteri Kanyari agapaki k’udukingirizo ku ruhimbi mu rusengero, bikurura impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga muri Kenya, ariko Mutindi we akavuga ko mu rusengero hakwiye kujya higishirizwa gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Mutinda asanga nta kosa na rimwe afite ku mpano yatangiye mu rusengero kuko asanga bikwiye ko hajya higishirizwa imibonano ikingiye.

Ubwo yahaga Kanyari impano zirimo n’udukingirizo Mutinda yamubwiye ko abizi ko akundwa n’abagore, agasanga akwiye kujya yirinda.Ati: “Nshingiye ku rukundo abagore bakunda pasiteri Kanyari, mba mbibona ko bamushaka, nakuzaniye uburinzi, jya ukoresha agakingirizo, Daddy ntukange abagore ariko mwajya mwikingira.”

Nubwo uyu mugore yamaganiwe kure ku mbuga nkoranyambaga, we avuga ko yashakaga kugaragaza ko mu rusengero bakwiye kubohoka bakajya bigisha abayoboke ko ar’ingenzi gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, kandi bakwiye kumenya ko abakozi b’Imana na bo ari abantu bityo bikabarinda kubacira imanza.

Mu kiganiro aheruka kugaragaramo, Faith yagaragaye avuga ko mu mpano yahaye pasiteri harimo n’amafaranga, ariko kandi kuri we yumva mu nsengero hakenewe abantu baganira bashize amanga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ntibihinduke ibishitani nk’uko benshi babyita, ugasanga bibagushije mu mutego w’ibyago batakwikuramo.

Ku rundi ruhande ariko nubwo Mutinda yikomwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ariko Pasiteri Kanyari asanga nta kosa yakoze nubwo abenshi mu bayoboke be batabyumva.

Pasiteri Kanyari aherutse kwerura asaba imbabazi abantu, kuko ngo yari amaze igihe ababeshya bakamuha amafaranga ngo abasengere, abasaba gushishoza kuko Imana itagurisha umugisha.Mutinda yahaye impano z’udukingirizo Pasiteri Kanyari mu gihe yari aherutse gutangaza ko amukunda kandi yifuza ko yamubera umugabo.

Related posts

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya

Mu mujyi wa Kigali mu Giporoso ibihabereye biteye ubwoba ku musore wasomye agacupa arangije atera ibuye mu modoka y’Abasirikare