Rulindo: Umukozi w’ umurenge yafashwe arimo gusambana n’ umukozi akoresha abari baraho bagwa mu kantu ahita ahabwa isomo rikomeye!

Imwe mu nkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni iy’umukozi ufite inshingano mu Murenge yafatiwe mu kabari ke ari gusambana n’umukozi we, bitungura abatari bake banyweraga muri ako kabari.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Nibwo ku isaha ya Saa Saba z’iijoro ryo ku wa Kabiri uyu mukozi wo mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo yafashwe ari gusambana n’umukozi we.

Aya marorerwa yamenyekanye ubwo umufasha w’uyu mugabo ufite inshingano zikomeye mu murenge, yageze mu rugo rwe basanzwe babamo ategereza ko umugabo we ataha araheba noneho amanutse ku kabari asanga rwahanye inkoyoyo hagati y’umugabo n’umukozi wabo wo mu kabari.

Umukozi wabo ntiyahakanye iby’aya makuru yuko bakoraga urukundo rwo mu mashuka n’uyu mugabo.

Uyu mukozi yemereye umunyamakuru ko atari ubwa mbere basambana kuko yari inshuro ya kabiri ndetse kandi ko bitabaye ku gahato ari nkuko byabaye bwa mbere ubwo bajyanaga ku Gisenyi kwinezezayo.

Uyu mukozi yagize ati ”Ntiyamfashe ku ngufu, byatewe n’irari ndetse si ubwa mbere kuko bibaye ku nshuro ya kabiri dore ko tubikora bwa mbere twabikoreye ku Gisenyi.”

“Umugore yadufashe amaguru nyabangira ingata naho umugabo asigara ahatwa ibibazo n’uwo bashakanye dore ko yari yasinze ku buryo atabashaga kwiyambika imyenda.”

Uyu mugabo akaba yafashwe ari gusambana n’uyu mukobwa mu gihe mu kabari byabereyemo hari hakiri abari bakiri kunywa inzoga bari bafite.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kabereyemo aya mahano, bavuga ko ibyabaye ari amahano kuko uwakababereye urugero rwiza yabatamaje ndetse ko akwiye kuvanywa ku nshingano yakoraga akanahanywa bikomeye.

Ni mugihe amakuru akomeza avuga ko atari uyu mugabo ufite inshingano mu murenge gusa kuko uyu mugore we bashakanye byemewe n’amategeko nawe ahagarariye abagore mu murenge wa Kinzuzi.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda