Ashobora gusubiza igihembo yatwaye! Guinée Equatoriale na Kapiteni wayo bafatiwe ibihano bikakaye

Komite ishinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA yateye mpaga ndetse ihagarika ikipe y’Igihugu ya Guinée Equatoriale kubera gukinisha Kapiteni wayo, Emilio Nsuè López utari yujuje ibyangombwa.

FIFA yasohoye itangazo rivuga ko nyuma yo kugenzura ibyo yari yashyikirijwe ku meza byose, yasanze Emilio Nsuè López w’imyaka 34 y’amavuko atari yemerewe gukinira iki gihugu, kubera ko yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Espagne [igihugu yavukoyemo] kandi akuze.

Ibi byatumye FIFA itera mpaga Inkuba Zesa “Nzalang Nacional” za Guinée Equatoriale mpaga ku mikino yakinishije uyu kabuhariwe. Muri iyo mikino harimo ibiri y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi gutegurwa na FIFA 2026: ni ukuvuga umukino wabahuje na Namibie taliki 15 Ugushyingo 2023, ndetse n’uw’Ikipe y’Igihugu ya Liberia taliki 20 Ugushyingo 2023.

Byongeye kandi, Komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA yaciye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Guinée Equatoriale, FEGUIFUT amande angana n’ibihumbi 164 by’Amadolari ya Amerika.

FIFA kandi yanahagaritse rutahizamu Emilio Nsuè López amezi atandatu adakinira Ikipe y’Igihugu bakunda gutazira Inzovu ku ruhande rumwe.

Si ubwa mbere uyu rutahizamu ahanwe kuko no mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2014 cyabereye muri Brazíl, Emilio Nsuè yahawe ibihano bimeze nk’ibi.

Emilio Nsuè López ashobora gusubiza igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cya Afurika, AFCON 2023 cyabereye mu gihugu cya Côte D’Ivoire.

Nyuma yo gusanga uyu mukinnyi yakiniraga Guinée Equatoriale mu buryo butemewe n’amategeko, hahise hajya hanze amakuru avuga ko Emilio yakamburwa igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cya Afurika, AFCON 2023.

Uyu rutahizamu yari afite ibitego 5, akurikiwe na rutahizamu w’Umunya-Misiri Mostafa Mohamed ndetse n’Umunya-Algerie, Baghdad Bounedjah bombi banganyaga ibitego atatu (3).

Emilio Nsuè yayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (5), ashobora kucyambura kigahabwa Mostafa Mohamed na Bounedjat bamukurikiye

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe