Ntibisanzwe:Kayonza hari abaturage badakozwa ibyo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ahubwo bo bakavuga ko umwami Yesu yabishyuriye,kandi ko ntandwara  izigera ibagerera ku mubiri

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Nzeri 2023  mu Murenge wa Murama mu karere ka Kayonza nibwo ubuyobozi  bw’inzego z’ibanze bwatangiye kugenzura urugo ku rundi abaturage batari bishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bubashishikarize kwishyura, ubwo bari muri icyo gikorwa bageze mu Mudugudu wa Rugazi na Rurenge yo mu Kagari ka Nyakanazi, bahasanze abaturage bo mu miryango itatu bahakana bivuye inyuma ko badashobora kwishyura mituweli.

Inkuru mu mashusho

Ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza, ubwo bwari muri iki gikorwa ninabwo bagiye kuganiriza abaturage 18 baturuka mu miryango itatu, nyuma y’aho babuhakaniye ko badashobora kwishyura ubwisungane mu kwivuza, mituweli ngo kuko Umwami Yesu basenga yayibishyuriye.

Aba baturage basengera mu ngo zabo babwiye ubuyobozi ko idini ryabo ritabemerera ko bishyura mituweli cyangwa ngo bajye kwivuza kwa muganga. Bavuze kandi ko iyo barwaye bivurisha ibyatsi bagakira ubundi bagakomeza gusenga no kwizera ko Yesu yishyuye ibintu byose.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama Madamu Mutuyimana Pauline, yatangaje ko koko aba baturage uko ari 18 basanze baturuka mu miryango itatu, ngo babaganirije barangije barabareka barataha.

Mu magambo ye yagize Ati “Abayobozi b’imidugudu nibo batubwiye ko bahuye n’iki kibazo cy’abaturage banze kwishyura mituweli, twagezeyo batubwira ko ntayo bazatanga, ntibajya bivuza kuko bizera ko byose Yesu yabikemuye, mbese yabishyuriye. Twabaganirije banga kuva ku izima tugeze aho turabareka basubira mu ngo zabo.”

Gusa uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagiye gukomeza kubaganiriza aho yagize Ati “Uyu munsi twabarekuye barataha ariko ntitwacitse intege, tugiye kwifashisha izindi nzego kugeza ubwo bazumva neza akamaro ko kwishyura mituweli cyangwa ako kurwara ukajya kwa muganga. Yego ni byiza kwizera Yesu ariko na none ntabwo twabareka gutyo kuko hari ibyo bakwiriye gusobanukirwa neza kurushaho birimo n’akamaro ko kwivuza.”

Ubusanzwe umurenge wa Murama utuwe n’abaturage ibihumbi 23 kugeza ubu abamaze gutanga mituweli bari ku kigero cya 84% akaba ariyo mpamvu ubuyobozi buri kwegera urugo ku rugo abatari bishyura kugira ngo bubashishikarize kwishyura bagere ku 100%.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza