Guterana amagambo hagati ya Ndorimana General umuyobozi wa Kiyovu Sports n’umunyamakuru wa Radio Tv10 byafashe indi ntera

Nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, wabaye kuwa gatandatu ugasiga kiyovu Sports itsinzwe na Bugesera FC ibitego 4 k’ubusa, hatangiye kuzamuka amakuru avuga ko mu bayobozi ba kiyovu Sports umwuka utari mwiza.

Kuri uyu wa mbere mu kiganiro 10sports, umunyamakuru wa Radio Tv10, Mucyo Antha yatangaje amagambo akomeye avuga ko Perezida w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis “Général”, yamubwiye ko ari gushaka uburyo yirukana Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal n’abakinnyi yaguze.

Yagize ati “Nyuma y’umukino [wa Bugesera FC na Kiyovu Sports], ‘Général’ yarampamagaye arambwira ngo Antha uzantangire ubu butumwa: ’Ndimo ndashaka uburyo nirukana ‘Juvénal’ muri Kiyovu Sports, ndimo ndashaka uburyo nirukana abakinnyi bose baguzwe na we muri Kiyovu Sports.”

Ndorimana uzwi nka General we avuga ko aya makuru atari impamo, kuko aya magambo ntayo yavuze.

Ati “Ibyo Antha yatangaje ntabwo ari byo, ni ukumbeshyera. Cyangwa se hakaba hari abari kumukoresha ngo bateze umwuka mubi muri Kiyovu.”

Nyuma y’uku guterana amagambo abantu basesengura umupira bakomeje kwibaza uwigiza nkana hagati yaba bombi. Gusa si Antha wenyine uhamya ko muri Kiyovu Sports umwuka utari mwiza Kuko hari andi makuru avuga ko Juvenal na Ndorimana Jean François bari bagiye ku rwanira ku kibuga nyuma ubwo hategurwaga uyu mukino bandagarijwemo na Bugesera FC.

Umunyamakuru wa Radio Tv10 Muncyo Antha
Ndorimana Jean François Régis

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda