Umwe mu batoza b’abanyarwanda bari gutoza umukino wa Senegal ntazaboneka, Ese habaye iki ???

Umutoza Jimmy Mulisa wari wahawe inshingano zo kuba mu batoza bungirije mu ikipe y’igihugu iri kwitegura umukino wa Senegal, ntazaboneka kuri uyu mukino.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko Umutoza Jimmy Mulisa atazagaragara mubatoza b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bazatoza kuri Senegal mu mukino WA nyuma mu itsinda, wo gushaka tike y’igikombe cy’Afurika CAN uzabera i Huye, cyane ko yerekeje muri Tanzania gukora amahugurwa yo gushaka license A.

Ndendahayo Vedaste ushinzwe amakipe y’igihugu yatangaje ko Ku munsi w’ejo tariki ya 6 Nzeri hazaba Inama ya EXCOM izareberwamo ko hashakwa uwamusimbura cyangwa niba harekwa abahari bagakora.

Uyu mukino w’u Rwanda na Senegal byari biteganyijwe ko umutoza mukuru azaba ari Gérard Buscher, akungirizwa na Seninga Innocent hamwe na Jimmy Mulisa.

Umutoza Jimmy Mulisa udahari Ku mukino w’u Rwanda na Senegal

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda