Dore amakuru arimo kuvugwa ku murambo w’ Umupolisi wo mu Rwanda wabonetse ku muhanda

Umurambo w’uwari Umupolizi muri Polisi y’u Rwanda, wabonetse ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza muri Bugarama, aho wabonetse mu Kagari ka Karenge ku Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi werecyeza mu Murenge wa Bugarama muri aka Karere ka Rusizi.

Aya makuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo wavuze ko nyakwigendera yitabye Imana atari ari mu kazi ko gucunga umutekano yari asanzwe akora.Yagize ati Yitwa PC Sibomana Simeon, umurambo we wabonetse mu gitondo kare mu Murenge wa Rwimbogo.”

CIP Mucyo Rukundo yavuze ko nyuma yuko habonetse uyu murambo, inzego zishinzwe iperereza zahise ziritangira kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera.

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera wari umwe mu Bapolisi b’u Rwanda, ashobora kuba yishwe n’abantu bataramenyekana, aho inzego zatangiye iperereza rishoboza kuzabagaragaza.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza