Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka muri RDC, yaciye igikuba mu bakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gukora igikorwa akagawa n’abatari bacye.
Kuwa gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye ikipe ya Mukura Victory Sports ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro. Wari umukino mwiza ku mpande zombi ukurikije ibitego byabonetse.
Muri uyu mukino ntabwo abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza kuko umukino warangiye abafana bafite agahinda kenshi kubera ko ubwo ibitego byabonekaga kuri muri uyu mukino ntabwo abakinnyi bazaga kwishimana n’abafana ba Rayon Sports nkuko bisanzwe.
Nyuma y’uyu mukino abafana batashye bitotomba cyane babajwe n’igikorwa rutahizamu Hertier Luvumbu Nzinga yakoreye abafana ntibabyishimire. Muri uko kwishimira igitego kw’abakinnyi ba Rayon Sports, Luvumbu Nzinga yaraje akajya asubiza inyuma abakinnyi b’iyi kipe ababwira ko bagomba kuva imbere y’abafana bijyanye n’ibyo abafana bakoreye abakinnyi ku mukino batsinzwemo na Gorilla FC ibitego 3-1, ibi babikoze nk’abihimura.
Icyatumye rero Luvumbu ariwe ugarukwaho cyane, ntabwo ari uku kubuza abakinnyi kwishimana n’abafana kuri ibi bitego byatsindwaga ahubwo Luvumbu Nzinga mu kubuza abakinnyi Hari ibimenyetso yagendaga yereka abafana kandi bitari byiza ndetse ntibyishimirwa n’abafana ba Rayon Sports baziko aribo baba bafatiye runini iyi kipe yabo, ibyo bigatuma abafana bumva ko yabasuzuguye cyane.
Hertier Luvumbu Nzinga yageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa mbere, uyu mwaka ubwo imikino yo kwishyura yari igiye gutangira gusa ubwo yazaga hari byinshi yafashije iyi kipe igenda ibona intsinzi aho byabaga byanze.