Bidasubirwaho Iradukunda Pascal wa Rayon Sports agiye gutangwaho umurengera w’amafaranga n’ikipe yo mu Bubiligi

Bidasubirwaho umukinnyi muto w’Umunyarwanda ukinira ikipe ya Rayon, Iradukunda Pascal agiye kwerekeza i Burayi nyuma yo kwerekana ko ashoboye umupira kurusha abandi benshi bakiri bato bakina muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Iradukunda Pascal uzwi nka Petit Messi agiye kwerekeza mu ikipe y’i Burayi hatagize igihinduka.

Iradukunda Pascal umaze umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, yerekanye ubuhanga bukomeye mu mikino Haringingo Francis yafashe umwanzuro wo kumukoresha ariko abafana b’iyi kipe bahise bamwishimira cyane kubera umupira uryoheye amaso yerekana.

Amakuru KGLNEWS yamenye ni uko nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports, Iradukunda Pascal hari abantu barimo kumushakira ikipe ku Mugabane w’i Burayi kandi ibiganiro bigeze kuri 90%, bivuze ko uyu mwana ukiri muto vuba arerekeza ku Mugabane w’i Burayi nihatazamo kidobya.

Bivugwa ko hari ikipe yo muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu gihugu cy’u Bubiligi yamaze kwemera kuzagura Iradukunda Pascal akabakaba miliyoni 70 z’Amanyarwanda.

Ntabwo Iradukunda Pascal yaba ari impano ya mbere ikomeye y’u Rwanda yaba yarashakiwe ikipe ku Mugabane w’i Burayi ariko bikaza kwanga kandi byose byari byarangiye, kuko hari abakinnyi barimo Ishimwe Annicet na Iradukunda Elie Tatou bagiye bumvikana n’amakipe atandukanye y’i Burayi ariko bikarangira bidakunze ko bajyayo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda