Mu karere ka Nyanza abarimu hamwe n’ umuyobozi baguwe gitumo barimo gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga

 

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru aho abarimu bane bo muri ako Karere batawe muri yombi n’ Urwego Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) , bakehwaho ko barimo gukiriramo inda umunyeshuri bigishaga. Muri abo barimo bafashwe harimo n’ umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

 

Nkuru mu mashusho

 

 

Amakuru avuga ko aba barimu bigishaga mu Ishuri ryisumbuye rya Sainte Trinité ry’i Nyanza batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Nyakanga, ku bufatanye bwa RIB na Polisi y’u Rwanda.Amakuru atangwa na RIB avuga ko aba barimu bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo, ari naho uwo munyeshuri bivugwa ko afite imyaka 21 yari ari.

Uwo munyeshuri yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda, ahita yoherezwa mu bitaro kugira ngo yitabweho.Umwe mu barimu batawe muri yombi yari asanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri iki kigo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yashimye abakomeje gutanga amakuru kugira ngo ibyaha nk’ibi birwanywe.Ati “RIB irashimira abaturage ku bw’ubufatanye berekana mu gutanga amakuru. Uru ni urugero rwiza mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha. Abaturage bakomeze ubwo bufatanye, rwose ntihakagire uhishira icyaha.”Mu gihe iperereza rigikomeje, abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.