Rayon sport na APR FC CAF izihaye andi mahirwe yo kwiyubaka, impinduka ku mubare wa bakinnyi amakipe yakwandikisha

CAF yakoze impinduka Ku mubare wa bakinnyi amakipe akina imikino ya CAF champions league na CAF confederation cup agomba kwandikisha ndetse ni tariki irongerwa.

Muri rusange yemeje ko umubare wa bakinnyi amakipe yandikisha uva kuri 30 bakaba 40, naho itariki yo kwandikisha abakinnyi ikava Kuri 20 nyakanga 2023 zikaba 31 nyakanga 2023.

Abakinnyi basimbura bagomba kuba ari 5, intebe y’abasimbura izajya iba iriho abakinnyi 9 aho kuba 7.

Ibi biraha umwanya wo kwitegura ndetse no gusinyisha abakinnyi bakomeye kuri Apr FC na Rayon sport zizahagararira u Rwanda mu mikino ny’Afurika.

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe