Iki gikorwa cyo kubaka urugomero rufata amazi y’umugezi wa Sebeya (Sebeya Rentetion Dam) yageze ku musozo, ibyo abahanga bavuga ko bizashyira ku iherezo ikibazo cy’imyuzure yibasiraga bimwe mu bice by’Aka karere ka Rubavu.
Inkuru mu mashusho
Inkangu n’umwuzure waturutse ku mazi y’umugezi wa Sebeya byibasiriye akarere ka Rubavu, mu ijoro ryo kuwa 02 rishyira kuwa 03 Gicurasi, byasanze mu nzira umushinga wo kubungabunga icyogogo cyawo, ndetse wari usanzwe uhangayikisha abantu mu bihe by’imvura nyinshi.Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko urugomero rufata amazi rwuzuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, ruzafasha kugabanya umuvuduko w’amazi y’umugezi wa Sebeya, rukazajya rurekura amazi ari mu rugero, adashobora kwangiza ibikorwa bikorerwa hafi yawo.
Itangazo iki Kigo cyasohoye rigira riti “Intego nyamukuru y’uru rugomero ni ugufata igice kimwe cy’amazi mu gihe cy’umwuzure, rukajya rurekura make make mu rugero. Iyi ngamba izafasha guhangana n’ingaruka z’imyuzure yibasira isanteri y’ubucuruzi ya Mahoko, n’ingo zituriye umugezi wa Sebeya.”
Kuva muri 2021, hatangiye kubakwa ingomero 2 zifata amazi ebyiri ku mugezi wa Sebeya uhuriweho n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, na Ngororero, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyaca intege umwuzure wakunze guhagarika imitima y’abawuturiye. Aho Ingengo y’imari yose ingana na miliyari 7.5 Frw.
Umushinga wo kubungabunga icyogogo cya Sebeya watangiye mu 2019, urimo ibikorwa byo guca amaterasi y’indinganire mu misozi ihanamye y’umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, hanibandwa ku hantu haturuka imigezi mito irema umugezi wa Sebeya.
Harimo kandi kubaka inkuta n’ingomero zifata amazi ngo acike intege n’ikibazo cy’imyizure gihinduke amateka.Raporo ya Minema igaragaza ko ibiza byishe abaturage 9 muri 2016, abaturage 8 barakomereka, babiri baburirwa irengero.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2017 uyu mubare waragabanyutse cyane, kuko abaturage bapfuye bishwe n’ibiza muri rusange bari 2, abaturage 16 bakomeretswa ndetse bahungabanywa n’ibiza byibasiriye aka karere.Mu mwaka kandi wa 2018 abaturage bishwe n’ibiza muri rusange bariyongereye bagera ku 8, abandi 18 bakomeretswa nabyo.
Muri 2019, umuturage umwe niwe wishwe n’ibiza mu karere ka Rubavu, abandi 4 barakomereka.Muri 2020, muri aka karere abaturage 5 barapfuye abandi 7 barakomereka.Muri 2021, muri Rubavu abaturage 2 nibo bishwe n’ibiza muri rusange abandi 4 barakomereka.Muri 2022, abaturage bo mu karere ka Rubavu 7 bishwe n’ibiza abandi 11 barakomereka.
Ni mu gihe ibiza bidasanzwe byatewe n’inkangu ndetse n’imyuzure biherutse kwibasira aka Karere, byambuye ubuzima abaturage 28. Urugomero rufata amazi y’umugezi wa Sebeya (Sebeya Rentetion Dam) rwa kabiri rwuzuye rutwaye Miliyari 3,484,297,334 Frw na Miliyoni 343,265,899 Frw y’ikurikiranamushinga.
Ivomo: Rwandanews24