M23 yaciye amarenge y’ ibyo igiye gukorera ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ,nyuma y’ uko Ingabo za Congo  zikomeje kwivugana abasivile bubi na bwiza

M23 irashinja Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abambari bayo barimo ingabo z’umuryango w’ibihugu byo mu majyepfo y’Afrika, SADC, kwica abasivile icumi zikoresheje imbunda za rutura n’amabombe mu nkengero za centre ya Sake, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, avuga ko ibyo bisasu biremereye byaguye ku basivile mu nkengero za Sake, ahanini ku muhanda uva Sake ugana Kitshanga muri teritware ya Masisi ahamaze iminsi habera imirwano. Iryo tangazo rivuga kandi rivuga ko ubuyobozi bwa M23 n’Ingabo zayo zabashije gushwanyaguza ibimodoka bine bya FARDC n’izumutwe wa SADC.

M23 ishinja leta ya  Kinshasa ibinyujije mu gisirikare cyayo FARDC gushyira imbunda za rutura mu baturage ndetse no mu nkambi z’abakuwe mu byabo mu mujyi wa  Goma no mu bice biwuzengurutse.

Kuri M23 ibyo bikaba ari ukutubahiriza uburenganzira bwa muntu cyane muri iki gihe cy’intambara.

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, major Willy Ngoma yabwiye itangaza makuru ko ingabo za RDC zidahwema gutera ibisasu mu baturage zikabyitirira M23 ifite umugambi wo kurangiza intambara ku buryo budasanzwe no guhashya igisirikare cya leta ya  Kinshasa n’Ingabo za SADC, ndetse n’indi mitwe y’itwaje intwaro ifasha iyi leta y’iki gihugu kurwanya M23.

Ku rundi ruhande M23 ku munsi w’ejo hashize yafashe agace ka Kahira kari muri teritware ya Masisi, kandi ifata n’akandi gace kari ku mupaka wa teritware ya Rutshuru na Lubero.Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yahakanye ibitangazwa na M23 avuga ko M23 ari yo yateye ibisasu muri Sake no mu nkengero zayo.

Gusa mu kiganiro uyu muvugizi yahaye itangazamakuru ntabwo yigeze atanga umubare w’abantu baguye muri ibyo bitero, kandi ahamagarira abaturage kwirinda ibihuha.Kaiko kandi yavuze ko ubu Ingabo za SADC ku bufatanye n’iza FARDC zatangiye operasiyo ikomeye yo kurwanya M23, anavuga ko SADC yari yaraje mu butumwa bwo guhashya M23 ariko ko yari itarangira intambara ku mugaragaro.

M23 nayo ikomeje kugenda yerekana ko itigeze nagato iva mu birindiro byayo ahubwo ko yabashije kwirukana Ingabo za leta ya  Kinshasa n’izindi zibafasha.Ahandi M23 yakomeje imirwano ni mu gace ka Rutshuru aho M23 iri gusatira igana muri Kanyabayonga ugana mu bice bya teritware ya Lubero.

Umwe mu bategetsi bakomeye ba leta ya  Kinshasa utashatse kwivuga izina yabwiye ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP, ko M23 igeze mu birometre bitanu uva muri centre ya Kanyabayonga.Nubwo igisirikare cya leta ya Kinshasa cyizeza abaturage ko hari icyahindutse mu ntambara aho kivuga ko cyatangiye guhashya M23, ibyo bibonwa nko guta umwanya ku busa, kuko M23 yo ikomeje kujya imbere kandi ari nako yirukana iri huriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, kandi ikagira n’ibice ikomeza kubohoza.

M23 kandi ivuga ko izakomeza kurinda abaturage mu bice bitandukanye igenzura, ndetse ikaba inafite umugambi wo guhashya Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gushyira akadomo ka nyuma ku butegetsi bubi bwa Perezida Felix Tshisekedi.

Related posts

Gisagara : Abaturage bavuga ko bazatora FPR inkotanyi  bashingiye kuri byinshi yabagejejeho.

“Ushaka kudukoma imbere akatubuza amajyambere n’umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu!” Nyakubahwa Paul Kagame

Ibyago u Rwanda rwagize, ni uko twagize abayobozi b’abapumbafu! Nyakubahwa Paul Kagame