Mpaga 16, mu cyiciro cya 3! Espoir yahawe igihano kiruta icyo kwicisha urushishi inyundo

Ikipe ya Espoir FC yamanuwe mu Cyiciro cya Gatatu nyuma yo guterwa mpaga 16 zihwanye n’imikino yakinishijemo umunyezamu Christian Milemba Watanga utari wujuje ibyamgombwa.

Ni ibikibiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’akanama kabishinzwe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 1 Kamena 2024.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uguterana kw’inama eshatu zose, aho ku ikubitiro iyi kipe yabanje kugirwa abere bavuga ko AS Muhanga yatanze ikirego ikererewe, iya kabiri yaje yanzura ko iyi kipe iterwa mpaga eshanu ndetse ikanakurwa mu mikino ya kamarampaka.

Inama yo kuri uyu wa Gatandatu rero yazanye imyanzuro y’injyanamuntu yo kumanura iyi kipe yo mu karere ka Risizi yahose yitwa Simba mu cyiciro cya gatatu, imaze kuyambura amanota 50.

Ni amakosa yagaragaye nyuma yo gutangirwa ikirego na AS Muhanga yari iyikuriye mu itsinda B, maze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA na ryo ryanzura ko iyi kipe yo mu karere ka Rusizi yamburwa ububasha bwo gukina “Playoffs” isumbuzwa AS Muhanga.

Ibi byashegeshe uwitwa urugingo rwa Espoir FC wese kuva ku mufana uyifanira mu karere ka Rusizi no hanze kugera ku bakinnyi bayo, akarere ka Rusizi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahaye iriya kipe arenga miliyoni 140 z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ikunde igere ku ntego zayo.

Espoir FC y’umwaka wa 2023/2024 yari yarubakiwe kuzamuka mu kiciro cya mbere mu nta kabuza, nyuma y’umwaka umwe imanutse; ibintu byatumye abakinnyi benshi iyi kipe yasinyishije yarabahaye amasezerano y’umwaka umwe.

Umutoza Lomami Marcel yahawe umushinga ngo awuyobore neza cyane nk’umutoza mukuru. Yahawe abakinnyi bakomeye bagombaga kubimufashamo uhereye kuri murumuna we Lomami Frank, Kibengo Jimmy, Munyeshyaka Gilbert “Lukaku”, Jimmy Mbaraga, Nyange Adnan, Matumona Kisombe Noel, Biraboneye Aphrodis “Bingwa”, Murengezi Rodrigue, Christian Milemba, Saaka Yussuf ndetse n’abandi benshi uko bari 18.

Nyuma y’uko kiriya kibazo kibaye, bose barigendeye abandi amasezereno yabo yararangiye kuko mu bakinnyi 34 bari bagize ikipe, hasigaye abakinnyi 7 bonyine biganjemo abakiri bato bari barahawe amasezereno y’igihe kirekire.

Kuri ubu rero nyuma yo gusanga yarakinishije Umuzamu Christian Milemba Watanha imikino 16 yahise yisanga ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi yonyine.

Mu mu ibaruwa yandikiwe Espoir, igika gikubiyemo byose ni icyo bagize bati “Bityo rero tubandikiye tubamenyesha ko mukuweho amanota 50, mukaba musigaranye amanota arindwi. Tuboneyeho kubibutsa ko ikipe ya nyuma mu itsinda imanuka mu Cyiciro cya Gatatu nk’uko biteganywa n’amabwiriza agenga Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagabo y’umwaka w’imikino wa 2023/24.”

Iki ni kimwe mu bihano biremereye byabayeho mu mateka ya ruhago nyarwanda ndetse n’ahandi ku Isi aho ikipe yamburwa amanota 50 yose.

Ibaruwa yandikiwe Espoir
Uko urutonde rwahise ruhinduka

Related posts

Si njye uzabona ngeze imbere ya biriya bihumbi by’ abafana ba Gikundiro” Omborenga yihenuye kuri APR FC ubwo yari amaze gusinyira Rayon Sports

EURO 2024: U Budage bwasekuye Denmark mu mukino w’imirabyo n’inkuba, bwerekeza muri ¼ [AMAFOTO]

EURO 2024: U Busuwisi bwerekanye ubwambure bw’u Butaliyani bubitse igikombe giheruka, bushimangira itike ya ¼