“Kwibuka ni umusingi u Rwanda rushya rwubakiyeho” Minisitiri w’abakozi n’imirimo

 

Ku biro by’intara y’amajyepfo habereye umuhango wo kwibuka kunshuro ya 30 abahoze ari abayobozi n’abakozi ba Perefegitura za Gitarama, Butare na Gikongoro bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Prof. Bayisenge Jeannette,, aho yagarutse kugushimira abanyarwanda b’imitima barimo ingabo zari iza RPA Inkotanyi zo zabohoye igihugu, ndetse n’abandi bapfuye bazira kurengera ubuzima bw’abandi.

Yagize ati” Ndashimira abanyarwanda b’imitima, mpereye ku ngabo zari iza RPA inkotanyi, ziyobowe na nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame zahagaritse jenoside, turashimira kandi abayobozi twibuka barwaniraga abo bayoboraga bakahasiga ubuzima”.

Yongeyeho ati” Turashimira Leta yacu y’umwe, iyobowe na nyakubahwa perezida wa Repubulika paul Kagame ku miyoborere myiza n’ikerekezo cy’abanyarwanda kuko ni wo musingi waho tugeze”.

Minisitiri Bayisenge yananenze abanyarwanda bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, bo batumye u Rwanda rwuzura amatongo, imfubyi ndetse n’abapfakazi.

Ati” Nano uyu ni umwanya wo kugaya abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, batumye igihugu cyacu kiba amatongo, cyuzur icuraburindi, cyuzura imfubyi n’abapfakazi gitakaza abakozi bingirakamaro”.

Ministiri wa bakozi n’imirimo
yanahamije ko kwibuka bizahoraho, ko amateka mabi yaranze u Rwanda azakomeza kwigirwaho kugira ngo harusheho gushimangirwa ingamba zo kutazasubira ukundi no kugira icyari cyo cyose cyakongera gutandukanya abanyarwanda.

Yagize ati” kwibuka ni umusingi u Rwanda rushya rwubakiyeho, kandi ntituzahwema kubibuka. Ikindi gikomeye muri iyi minsi 100 yo kwibuka, ni uko twongera gusubira ku mateka yacu tukayaganiraho, cyane cyane twibanda kubibi byaranze aya mateka, kugira ngo turusheho gushimangira ingamba zo kutazasubira ukundi no kugira icyari cyo cyose cyakongera kudushuka kigatuma twongera kugaruka mu icuraburindi igihugu cyacu cyanyuzemo”.

Uyu minisitiri yanavuze ko ingengabitekerezo ikigaragara mu banyarwanda cyane cyane mu banyarwanda bari hanze y’u Rwanda.

Ati” Muri iki gihe twibuka kunshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi turacyakomeza kubona ingengabitekerezo ya jenoside ngira ngo abambanjirije babivuze, bamwe mu banyarwanda bari hanze y’u Rwanda bakomeza kwigisha aya macakubiri n’irondabwoko”.

Uyu Ministiri wa bakozi n’imirimo yanavuze ko urubyiruko rugomba kwigishwa amateka kugira ngo bamenye aho bava naho bajya.

Ati” Urubyiruko rwacu ni ngombwa ko rumenya aya mateka, ntabwo tugomba kwirara tugomba guhuza imbaraga, buri wese akumva ko ari uruhare rwe”.

Uyu Ministiri wa bakozi n’imirimo, Bayisenge yongeyeho ko nk’abayobozi bafite inshingano zo kwita ku baturage, no gushyira imbaraga mu byubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda kandi bita ku barokotse jenoside.

Uyu muhango wasojwe no gushyira indabo kuri Monument yanditseho amazina yabahoze ari abayobozi n’abakozi ba Perefegitura bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

 

Ministiri wa bakozi n’imirimo yavuze  ko urubyiruko rugomba kwigishwa amateka kugira ngo bamenye aho bava naho bajya.

Uyu muhango wasojwe no gushyira indabo kuri Monument yanditseho amazina yabahoze ari abayobozi n’abakozi ba Perefegitura bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi