Udushya 5 tuzaranga ibirori bya APR FC byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya 22

Ikipe ya APR FC yateguye ibirori by’akataraboneka bizaba ku munsi wo ku Cyumweru ubwo hazaba hasozwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2023/2024, maze APR igashyikirizwa igikombe cyayo yegukanye idatsinzwe.

Ni ibirori bizabera umunsi umwe n’uwo iyi kipe izaba yakiriyeho Amagaju mu mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona w’u Rwanda kuri Kigali Pele Stadium. Ni umukino kandi wanegejwe imbere ho isaha imwe (ukurwa ku isaa kenda, ushyirwa isaa munani) kugira ngo haboneke umwanya wo gukomeza ibirori nk’uko iyi kipe yabiteguye.

Nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatanu yikurikiranya hakibura iminsi, kikaba n’icya 22 mu mateka kuva iyi kipe yashingwa, yateguye ibirori bizaba byiganjemo udushya dutandukanye, dore ko iyi kipe yanabishyizemo imbaraga nyinshi mu kubyamamaza binyuze mu miyobora y’uburyo butandukanye inyuzwamo amakuru.

Bimwe mu bizaba bidasanzwe ku munsi bita udasanzwe ni ibi bikurikira:

1. Bruce Melodie, Rider-Man na Chriss Eazy bazasusurutsa abafana

Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie], umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane muri iyi minsi cyane cyane urubyiruko, azaba agaragara ku rubyiniro aririmba.

Uyu muhanzi bakunze kwita “Munyakazi” waririmbye izirimo “When She’s around” yakoranye n’icyamamare Shaggy, kuri iki cyumweru araba ari muri Kigali Pele kuva saa sita zuzuye aririmba, akaba ndetse n’umwe mu bantu bafitanye umubano wa hafi na BRALIRWA isanzwe ari umufatanyabikorwa na shampiyona y’u Rwanda.

Uretse Bruce Melodie, APR yanatumiye Umupraperi Rider-Man. Uyu ufatwa nk’umwe mu baraperi b’ibihe byose mu Rwanda kubera amagambo y’ubuhanga aririmba, nawe azaba yaje gusurutsa abafana muri Stade.

Undi muhanzi uzaba ahari ni Chriss Eazy uzwi mu ndirimbo nka ’’Inana’’ na ’Jugumila’ yabaye icyorezo yahuriyemo na DJ Phil Peter ndetse na Kevin Kade.

Hazaba kandi hari n’abavanzi b’imiziki [DJs] bumva neza ibyo bakora barimo DJ Kavori wegukanye irushanwa rya “Mützig Amabeats” rya 2023, ahigitse abo bari bahanganye barimo DJ Lenzo, DJ Noodlot, DJ Yolo na DJ Dallas. Hazaba hari kandi na DJ Toxic.

2. Hazagaragara imodoka yabugenewe izifashishwa mu kuzengurutsa igikombe

Amakuru yatangajwe n’ushinzwe itumanaho muri APR FC, Ethan Tashobya, yemeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gutegura imodoka idasanzwe izifashishwa mu kwerekana igikombe cya shampiyona mu mihanda y’Umujyi wa Kigali. Iyi modoka na yo izaba iriho amabara n’ibirango bya APR FC. Tashobya yavuze ko iyi modoka itaragaragara kuko yashyizwe mu bwiru kugera ku munsi w’ibirori nyirizina.

3. Nyuma y’umukino Igikombe kizazungurutswa mu mihanda y’Umujyi wa Kigali 

Imwe mu mpamvu zatumye umukino wegezwa imbere ho isaha imwe (ukurwa ku isaa kenda, ushyirwa isaa munani) ni ukugira ngo haboneke umwanya wo gukomeza ibirori byo kwishimira no kwerekana igikombe. Ni ibirori bizatangirira kuri Stade ya Kigali yitiriwe Umunyabigwi w’Umunya-Brazil, Pele maze bigakomeza inzira yose bigasorezwa ku Kimihurura, ahari ibiro by’Ubuyobozi bwa APR FC.

4. Abafana APR FC bazadukana uburyo bushya bw’imifanire

Abafana ba APR FC bakomeje kwiyongera mu gihugu, muri uyu mwaka badukanye ubudasa mu mifaniro, aho banaherutse kugura udukoresho bifashisha tuzwi nka “Vuzuzera” dusaga 500. Uretse kuba baba bafite umurindi muri stade, banazanye ibitambaro binini cyane bahererekenya muri stade biriho ubutumwa runaka bimenyerewe cyane i Burayi.

Amakuru avuga ko ku mukino usoza shampiyona iyi kipe ifitanye na Amagaju kuri iki Cyumweru, abafana bazagaragara mu myambaro mishya mu mabara y’umukara n’umweru asanzwe aranga Nyamukandagira (Mu kibuga kikarasa imitutu).

5. Ibiciro byo kwinjira bizaba biciriritse

Kuri uyu munsi w’Ibirori bya APR, iyi kipe yirinze guhanika ibiciro dore ko ahasigaye hose “General” hashyizwe ku igihumbi (1,000Rwf), mu myanya y’icyubahiro ya VIP hazaba ari ibihumbi (10,000Rwf), mu gihe muri VVIP ari ibihumbi mirongo itatu by’Amanyarwanda (30,000Rwf).

Kuva saa yine zuzuye Kigali Pele Stadium izaba ifunguye, ibirori nyirizina bitangire saa sita zuzuye, bizasozwe hajyamo umukino nyirizina iyi kipe izaba itana mu mitwe na Amagaju.

APR FC izaba ikina na Amagaju irwana no kurangiza umwaka w’imikino wa 2023-24 idatsinzwe muri shampiyona kuko mu mikino 29 imaze gukina yatsinze 19 inganya 10; ibintu bitumye iyi kipe yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 67, aho irusha mukeba Rayon Sports iyikurikiye amanota 10.

Bruce Melodie azasusurutsa abantu muri Stade ku birori bya APR FC byo kwishimira Igikombe cya Shampiyona cya 22
Rider-Man na Chriss Eazy na bo bazaba bahari
Abafana ba APR FC bazagaragara mu nyambaro mishya, n’umuteguro udasanzwe!
APR FC irasabwa kudatsindwa na Amagaju kugira ngo yegukane igikombe idatsinzwe na rimwe mu mikino 30 ya Shampiyona.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda