Umusore yamaze mu imva amasaha 23 , avamo ari mutaraga nyuma yo kunywa inkari ze kugira ngo atabura ubuzima

 

Umusore witwa Young C ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yatangiye igikorwa cyo gutinyura abantu kugerageza gukora bimwe mu bintu batinya cyane mu cyo yise “Daring Challenge” harimo no gushyingurwa umuntu ari muzima nyuma y’uko amaze mu mva amasaha 23 akaza kuvamo ari muzima.Young yatunguye abantu benshi cyane kuko nyuma yo kuva muri iyi mva yari amazemo amasaha 23, yatangaje ko nta kibazo na kimwe yayigiriyemo, uretse kuba yarabuze amazi yo kunywa gusa bigatuma afata umwanzuro wo kunywa inkari kugira ngo atahasiga ubuzima.

 

Uyu musore wagerageje gutinyuka ibintu abantu benshi batinya maze agashyingurwa ari muzima amasaha 23, yatangarije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram ko nyuma yo kuva mu mva ameze neza kandi ko ari muzima nubwo muri ayo masaha yagize ikibazo cyo gushirirwa n’amazi.Ubwo yaganiraga n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram, yagize ati “Basore, ndacyari muzima, ndacyari wa wundi, meze neza. Benshi mushobora gutekereza ko hari ikintu cyaba cyarabaye, ariko ntacyo kuko meze neza. Ikibazo nagize n’uko nabuze amazi, byabaye ngombwa ko kunywa inkari zanjye. Gusa kuri ubu meze neza.”

 

Ikinyamakuru The Vanguard cyandikirwa muri Nigeria, cyatangaje ko Young C yatangiye iyi “Daring Challenge” ku wa gatatu, agamije kwerekana ko hari ibintu abantu bakwiye gutinyuka birimo no gushyingurwa uri muzima amasaha 24. Uyu musore ngo yavuze ko mu rwego rwo kumara abantu amakenga batekereza ko byaba ari ubutekamutwe ashaka gukora ibyo abantu benshi batinya.

 

Uyu musore yabanje gutangaza ko ubwo azaba ari mu mva azaganiriza abakunzi be imbona nkubone mu ijoro ubwo azaba ari muri iyo mva azaba ashyinguwemo. Muri iryo joro niko yabigenje koko, ubwo yifataga amashusho agaragaza ko na telefone ye igikora neza ndetse avuga ko igikorwa yiyemeje gukora agomba kugisoza uko byagenda kose.

 

Iki gikorwa kigamije gutinyuka bimwe mu bintu abantu batinya cyaherukaga gukorwa n’umunyamerika witwa Mr Beast uzwi cyane ku rubuga rwa YouTube, wishyinguye ari muzima mugihe kingana n’amasaha 50 mu myaka ibiri ishize ubwo yaragamije gukangurira abantu kwita ku mashyamba.Mr Beast aherutse kandi kugerageza gukuraho ako gahigo ubwo yatangazaga ko ashaka kumara iminsi 7 ikurikiranye ashyinguwe ari muzima. Uyu mugabo iki gikorwa yaragisoje n’ubwo yavuye mu mva afite ibibazo byo gutakaza ibiro ndetse n’ibibazo byo mu mutwe. Icyakora, Mr Beast yihanangirije abamukurikira kuri Youtube kwirinda kugerageza ibyo yari amaze gukora avuga ko bishobora guteza akaga.

Related posts

Rusizi: Umukobwa yabengewe ku murenge ,umusore yifuza murumuna we ko ari we uryoshye!

Abantu 10 bakoreye imibonano mpuzabits1na mu kivunge bahuye n’ uruva gusenya

Mu mujyi wa Kigali mu Giporoso ibihabereye biteye ubwoba ku musore wasomye agacupa arangije atera ibuye mu modoka y’Abasirikare