Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

 

Mu karere ka Huye mu ishuri rikuru rya PIASS , habaye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho bibukaga abahoze ari abanyeshuri ndetse n’abayobozi b’iyahoze ari faculite ya Tewolojiya.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2024, kibanjirijwe n’ umugoroba wo kwibuka wabaye ku wa 25 Gicurasi , kitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye, barimo n’umuyobozi mukuru w’iri shuri rikuru rya PIASS, Prof. Dr. Penine Uwimbabazi, aho yageneye ubutumwa urubyiruko bwo gushyira imbaraga mu kumenya amateka mabi yaranze u Rwanda, ndetse no kumenya indangagaciro zaranze abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati” Ubutumwa nyamukuru tugenera urubyiruko mu by’ukuri, ni ukuvuga ngo iyo twibuka ntabwo ari ukwibuka gusa abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi, buba ari uburyo bwo kugira ngo urubyiruko na rwo rumenye amateka, kuko dufite abana benshi bavutse nyuma ya jenoside bakeneye kumenya ibyabaye, ariko harimo n’ingamba zo kuvuga ngo ese muri icyo gihe ko urubyiruko nkatwe rwakoze jenoside, nkatwe ubu twakora iki muri iki gihe? twibuke, tumenye indangagaciro z’ababyeyi bacu, tumenye uko bitwaraga, ariko noneho habeho n’ingamba zo kuvuga ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi”.

Kalisa Lambert, ni Umupastor mu itorero Angerican Diocese ya Butare yatanze ubuhamya , aho yagereraniije uburezi bwa kera ndetse n’uburezi bw’ubu, aho yavuze ko buhabanye cyane ko mbere bigaga bagendeye ku ivanguramoko mu gihe ubu atari ko biri.

Ati” Mbere ya jenoside uburezi bwari ku rwego rutagutse, kandi usanga nyuma ya jenoside mu gihe cya Leta y’ubumwe uburezi bwarahawe agaciro bukagurwa ndetse ubu hakaba higa benshi mbere higaga bake cyane kuko icyo gihe hariho ivangura rishingiye ku bwoko, ugasanga hari abavukijwe amahirwe yo kwiga”.

Pastor Lambert, mu buhamya bwe yanenze cyane abanyeshuri ndetse n’abayobozi bari aho muri iri shuri rikuru, aho avuga ko habayeho ubugwari ndetse no kutagira urukundo, ahamya ko iyo batabura urukundo baba bararokoye benshi.

Ati” Habayeho ubugwari bwa batarahigwaga no kubura urukundo, kuko mpereye muri iki kigo cya PIASS usanga abanyeshuri biciwemo bagenzi babo ntibabahishe, ni ubugwari no kubura urukundo iyo baza guhishana ntawari gupfa kuko muri iki gigo byarashobokaga kubahisha kuko hari hiherereye”.

Komiseri muri Ibuka mu karere ka Huye, Umurazawase Cecile ,yashimiye ubuyobozi bwiza buriho ubu ndetse asaba ko urubyiruko ruri kubyiruka, rugomba kubwizwa ukuri rukamenya ko inkotanyi arizo zabohoye igihugu.

 

Yagize ati” Turashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, turashimira imiyoborere myiza ishyira imbere ubumwe bw’abanyarwanda, igashyira umuturage imbere muri byose nta vangura rihari, turashima uyu munsi, n’ejo, n’ejobundi, ntituzatezuka gushimira Inkotanyi, inkotanyi ni ubuzima. Mujye mureka dusobanurire aba bana, hatazagira ubabeshya”.

Niyongabo Eric, Umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC) wari n’umushyitsi mu kuru muri iki gikorwa, yahaye ubutumwa abarezi muri rusange ko bagomba gutoza abo barera indangagaciro z’ubumuntu, dore ko mu gihe cya Jenoside ari zo zabuze bigatuma habaho Jenoside, kugira ngo birinde ikibi icyo ari cyo cyose mu banyarwanda.

Yagize ati “Ubutumwa abarezi bakwiye gusigarana, ni ukwibuka ko bakwiye gutoza abanyeshuri bigisha indangagaciro z’ubumuntu zituma babana nk’abanyarwanda muri rusange kuburyo bajyendera kure ikintu cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda muri rusange , ndetse no kwiyibutsa natwe ubwacu nk’abarezi ko dukwiye guhora turerera u Rwanda twifuza”.

Iki gikorwa cyasojwe no gushyira indabo ku cyimenyetso cy’amateka muri iri shuri rikuru rya PIASS yahoze ari faculite ya Tewolojiya.

 

Umuyobozi w’ishuri PIASS,Prof. Dr. Penine Uwimbabazi , yibukije abitabiriye iki gikorwa biganjemo abanyeshuri ko bakwiye kugira umuhate wo kwiga amateka y’u Rwanda.

 

 

Niyongabo Eric, Umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi, yahaye ubutumwa abarezi muri rusange ko bagomba gutoza abo barera indangagaciro z’ubumuntu, dore ko mu gihe cya Jenoside ari zo zabuze bigatuma habaho Jenoside, kugira ngo birinde ikibi icyo ari cyo cyose mu banyarwanda.

 

Komiseri muri Ibuka mu karere ka Huye, Umurazawase Cecile ,yashimiye ubuyobozi bwiza buriho ubu ndetse asaba ko urubyiruko ruri kubyiruka, rugomba kubwizwa ukuri rukamenya ko inkotanyi arizo zabohoye igihugu

 

 

Umuyobozi w’ishuri PIASS, Prof. Dr. Penine Uwimbabazi, aha icyubahiro abahoze ari abakozi b’iyahoze ari faculite ya Tewolojiya bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Niyongabo Eric, Umujyanama muri Minisiteri y’Uburezi, aha icyubahiro abahoze ari abakozi b’iyahoze ari faculite ya Tewolojiya bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Related posts

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

IPRC Huye: ” Dukwiye kumva ko dushoboye, kuko twarashobojwe”. Lt.col.Dr.Twabagira Bernabe