Guverinoma y’u Bubiligi yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubutumwa bwo kwifatanya bwanyujijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu.
Bugira buti: “Ku wa 7 Mata, turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Turunamira abishwe bose ndetse n’abaharaniye kuyihagarika.”
Kwifatanya kw’u Bubiligi kuje mu gihe hakomeje kuvugwa uruhare rw’iki gihugu mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywa n’u Bubiligi, kuva mu gihe cy’ubukoloni kugeza n’ubu.
Yagize ati: “Nta kindi gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’u Bubiligi. Nicyo gihugu cyishe abami babiri b’u Rwanda ku buryo butunguranye.”
Minisitiri Bizimana yanavuze ko u Bubiligi bwashyizeho itegeko ribabarira abasaga 2,000 bakoze ubwicanyi hagati ya 1959 na 1961, nubwo icyo gihe bwari buzi ko hari gutegurwa umugambi wa Jenoside.