Inkuru mbi y’ umvikanye mu Karere ka Kayonza yababaje benshi bayumvise

 

Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umurambo w’ umugabo w’ imyaka 33 y’ amavuko yasanzwe ku muhanda ,kuri ubu inzego z’ umutekano zikorere muri ako Karere zirimo gukora iperereza.

 

 

Ni umurambo wasanzwe mu Murenge wa Gahini, mu Mudugudu w’ Akabeza mu Kagari k’Urugarama.

Uyu murambo wabonywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2023.

Uyu mugabo ubusanzwe avuka mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Rukara mu Mudugudu wa Kamajigija, akaba yari asanzwe atunzwe no gukorera abandi bantu imirimo itandukanye irimo ubuhinzi, yari afite umugore n’abana babiri.

Murekezi Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gahini , yemeje iby’ aya makuru avuga ko bayabwiwe n’abantu bari bagiye mu kazi bakabona umurambo w’umuntu hafi y’umuhanda. Yagize ati” Yabonywe n’abantu bajyaga mu kazi mu gitondo nka saa Kumi n’Ebyiri bahita baduhamagara tujyayo turareba, twahise duhamagara inzego z’umutekano ziraza zirapima babona ako kanya nta bikomere umurambo ufite, bahitamo kumujyana ku bitaro bya Gahini ngo umubiri we ukorerwe isuzuma, hari abaturage batubwiye ko umunsi ubanziriza ue’ejo bari bamubinye yicaye hafi aho ari muzima.”

Uyu muyobozi yavuze ko Inzego z’ umutekano zirimo Urwego rw’ Ubugenzacyaha, RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekanye icyo uwo mugabo yaba yazize.

Uyu mugore wa nyakwigendera yatangaje ko nta kibazo yari afitanye n’ umugabo ngo kuko bari bamaze kubyarana abana babiri.buri umwe yabaga mu nzu ye, bagahurira ku nshingano zo kwita ku bana

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.