I Rusizi bagiye gusarura ibishyimbo birangira umugabo atemwe ikiganza na Mukase kubera impamvu itangaje

 

Mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru ibabaje naho uwitwa Nyirandababonye Thacienne w’ imyaka 49 wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura ,yatawe muri ybi akekwaho gutema ikiganza umugabo witwa Habanabashaka Elisé w’ imyaka 25 abereye mukase bapfuye ibishyimbo byo mu murima bose bahuriyemo, kuri ubu uyu wakoze aya mahano afungiye kuri Sitasiyo ya RiB ya Muganza.

Amakuru avuga ko uwatemwe afite umugore n’abana 2 arimo  kwitabwaho n’abaganga barimo gusanasana icyo kiganza cyatemwe ariko ku bw’amahirwe nticyavaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’,Akagari ka Kizura , Banyangiriki Alphonse , yabwiye ikinyamakuru Imvaho nshya dukesha ino nkuru ko uyu mugabo yageze aho atemwa na mukase kubera amakimbirane ashingiye ku mutungo ukurura umwuka mubi kubera ubuharike.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko ubusanzwe umubyeyi wa Habanabashaka witwa Ntabareshya Vedaste yashakanye na Nyirandababonye nyuma yo guta umugore mukuru, ari na we babyaranye abana benshi, mu Murenge wa Butare, Akarere ka Rusizi.Gitifu Banyangiriki avuga ko mu bana Ntabareshya yabyaranye n’umugore mukuru, Habanabashaka ni we muhungu wenyine wabavutsemo, ariko ashatse Nyirandababonye babana mu Murenge wa Muganza, na we babyarana abana umunani.

Nyabareshya yaguze isambu mu Mudugudu wa Gitambi, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura, kimwe cya gatatu cyayo agiha umuhungu we Habanabashaka nk’umunani, ariko arawugaya kubera ko yashakaga kugabana akanganya n’uruhande se yasigaranye.Gitifu Banyangiriki ati: “Ntabareshya yabwiye uwo muhungu we ko niba yumva atanyuzwe n’aho yahawe, yajya kumurega ariko akamukuraho induru, uwo muhungu we arabihorera bahingamo ibishyimbo n’indi myaka irimo ibigori n’imyumbati.”Akomeza agira ati: “Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo ahagana saa yine z’igitondo, uwo musaza n’umugore we bagiye gusarura ibishyimbo kuko byeze, basanga uwo muhungu we yabatanzemo abisarura afite n’umupanga mu ntoki.  Umusaza yamubajije impamvu amusarura imyaka, undi amubwira ko yabimusezeranije ko ayihinze ariko atazayisarura.”

Induru yakomeje, mukase w’uyu Habanabashaka aba ari we usakuza cyane, Habanabashaka abangura umupanga kuwumukubita mukase na we abangura uwe, Habanabashaka awufatira hejuru ariko afata mu bugi, mukase arawukurura, ikiganza aranagitema hafi kugikuraho, Avuga ko hahise habaho gutabaza abaturage, uwatemwe ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Gikundamvura, uwamutemye ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Muganza.

Gitifu ati: “Uyu mugabo avuga ko afite igikomere gikomeye yatewe na se, abatana na nyina bakabaho nabi bikabije, n’isambu aguze mu mutungo yita uwa nyina akamuhaho gato, igice kinini kigahabwa umugore muto. Ko na bo ntacyo bazahingamo ngo bakirye akiriho, ahubwo hazagwa umuntu, nk’ubuyobozi tukabona n’ubundi ikibazo kitarangiye kuko bose batsimbaraye ku rugomo aho kubikemura mu mahoro.”Ibyo bibaye muri ako Kagari hatarashira amezi 10, n’ubundi  umugore yishe umugabo amumennyeho amazi ashyushye, amuziza ko  yamuharitse abandi bagore 2 akaba aza amusaba ibiryo byiza atabihashye.

Hari kandi hatarashira icyumweru nanone umugore w’abana 6 w’imyaka 43 agiye kurwanira mu murima w’ibishyimbo n’umugabo we w’imyaka 90 wataye umugore n’abana 10 mu Murenge wa Butare akamushakira mu wa Muganza, Ubuyobozi bw’Akagari ka Kizura buvuga ko bufite ingo zirenga 60 zibana mu makimbirane ashingiye ku buharike n’ubushoreke yarenze inkombe ku buryo umunsi uwo ari wo wose bakwicana.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro