Iyo ugakoresheje umugore arakwisabira, dore impamvu udukingirizo turi kugura umugabo tugasiba undi

 

Aya makuru yatangajwe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, Sultan Khamzaev, aho yatabarije abakora imibonano mpuzabitsina nyuma y’uko igiciro cy’udukingirizo gitumbagiye muri icyo gihugu.Nibura muri farumasi zo mu Burusiya, ipaki y’agakingirizo iri kugura $3.39, ni ukuvuga 4000 Frw.

Umuyobozi w’Ihuriro rya Farumasi mu Burusiya, Elena Nevolina, yatangaje ko guhenda k’udukingirizo byatewe n’ubwiyongere bw’ibisabwa mu kudukora mu nganda ndetse n’ikiguzi cyo kutugeza mu gihugu tuvuye i Burayi.

Elena yavuze ko byinshi mu bihugu by’i Burayi byafatiye ibihano u Burusiya ku buryo kuvanayo ibicuruzwa bigoye ndetse no kuvunjisha ama-roubles akoreshwa muri iki gihugu ushaka amafaranga yo kuri uyu mugabane ngo wishyure.Nubwo iburya ry’udukingirizo mu Burusiya rihangayikishije bamwe, Itorero ry’Aba-Orthodox ryo ryagaragaje ko ntacyo bitwaye kuko n’ubundi icyo udukingirizo dukoreshwa nta musaruro gitanga.

Umuvugizi w’iryo torero i Moscow, Vakhtang Kipshidze, yavuze ko agakingirizo ari inzira y’urupfu no kurimbuka, ku buryo nta wakabaye ahangayikiye ko twabuze ku isoko.Muri za farumasi zo mu Burusiya, udukingirizo turi kubona umugabo tugasiba undi

Related posts

Aho Icyorezo cya Marburg cyaturutse hamenyekanye, abaturage bikanzemo

Zari zarakuzengereje? Uko warwanya ishishi mu nzu yawe nonaha.

Inama ababyeyi bakurikiza bafite abana babyariye iwabo bikabatera kwiheba