Nyuma yo kwigarurira Goma, M23 yongeye gukora akantu kashimishije benshi!
Ingabo za Congo FARDC nyuma y’ uko bigeze kurya mugenzi wabo bamuziza kuvuga ikinyarwanda bongeye kugaragara mu mashusho bahohotera uvuga ururimi rw’ ikinyarwanda.
Aya mashusho yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare 2025 , nibwo abasirikare ba Leta FARDC, muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bambaye uniforme barimo gukubita umugabo w’ umucivile bamuziza kuvuga ururimi rw’ ikinyarwanda.
Amakuru twamenye ni uko uyu mugabo yari avuye guhaha maze aza guhura n’ imodoka y’ aba basirikare hafi y’ ikigo cy’ amashuri imbere y’ abana nabo baramwadukira bamukoreraho urugomo, bamushyize mu modoka inyuma bagenda bamukandagira ,bamukubita bamubwira ngo aturutse mu gihugu cy’ u Rwanda.
Iyi myitwarire y’ aba basirikare ba Leta ya Congo yavugishije benshi bamwe bavuga ko bitari bikwiriye ko hagira umuntu uzira ururimi avuga cyangwa se ngo azire uko yavutse. Abayobozi ba Société civile bo bavuze ko igice kinini cya Kivu zombi kivugira Ikinyarwanda cyane ko iyi ntara ihana imbibi n’ u Rwanda bitandukanyijwe n’ ikiyaga cya Kivu gusa.
Ibyo rero aba basirikare ba Leta ya Congo bakoze byagaruye isura y’ amashusho yagiye hanze mu mwaka ushize agaragaza abasirikare ba Leta FARDC barimo kurya mugenzi wabo ku karubanda bamwokeje kubera kumukekaho ko yaba afite inkomoko mu Rwanda.