Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025, nibwo Perezida wa Afurika Y’ Epfo, Cyril Ramaphosa, yashyizeho icyumweru cyo kunamira abasirikare baherutse gupfira mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( DRC) mu mirwano yahuje iki gihugu n’ umutwe wa M23 haza gupfiramo abasirikare b’ iki gihugu 14.
Perezida Ramaphosa wa Afurika Y’ Epfo, ibi yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko y’ iki gihugu avuga ko hagomba kujyaho icyumweru cyo kunamira abasirikare baherutse gupfira muri DRC
Yagize ati” Ubu turi hano mu rwego rwo kunamira abasirikare bari mu butumwa bwo kugarura Amahoro mu Burasirazuba bwa RDC’ ari na ko yasomaga amazina yabo.
Yakomeje agira ati” Nyakubahwa Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko,wakoze kudufasha guha icyubahiro izi Ntwari ndetse nategetse ko ibendera ry’ Igihugu rimanurwa kugeza mu cya Kabiri ,mu kubaha izi Ntwari. Bizamara icyumweru bikazatangira ku wa 07 Gashyantare 2025, mu Gitondo.
Perezida wa Afurika Y’ Epfo Cyril Ramaphosa, yavuze ko abo basirikare bari kumwe n’ abandi bo mu muryango wa SADC baburiye ubuzima mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga uburenganzira bw’ Abanyecongo.
Uyu mu Perezida acyitsa kuri ayo magambo yo kurinda abaturage ba Congo ,abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika Y’ Epfo bazamuye amajwi bavuza induru ,na cyane ko bamaze iminsi bagaragaza ko badashyigikiye iby’ ubu butumwa bwo kurinda Amahoro muri Congo,bakabushinja kurinda inyungu za Perezida Ramaphosa n’ abandi bantu bakomeye.
Perezida Ramaphosa yakomeje agira ati” Abo basirikare nibo bafashije abo baturage kubaho mu mahoro n’ umutekano. Babuze ubuzima batarangamiye umutungo kamere cyangwa ubutaka ,ahubwo babuze ubuzima kugira ngo bacecekeshe intwaro Kuri uyu Mugabane burundu turabashimiye”.
Nyuma yo kwigarurira Goma, M23 yongeye gukora akantu kashimishije benshi!