Nyuma y’ uko Umujyi wa Goma wigaruriye n’ abarwanyi ba M23 ,kuri ubu amakuru mashya ahari ni uko aba barwanyi bafunguye umupaka muto uhuza u Rwanda na DRC kubera ibirego iki Gihugu cyashinjanga u Rwanda byo gufasha M23.
Icyo gihe Umuvugizi wungirije w’u Rwanda ,Alain Mukurarinda yabwiye itangazamakuru ko Congo Kinshasa ari yo yafunze umupaka ,icyo gihe nibwo Ingabo za M23 zari zakajije umurego zerekeza mu Mujyi wa Goma.
Umuvugizi wungirije mu bya Politiki muri M23, Dr Oscar Balinda, mu kiganiro yagiranye na TV1 yijeje abaturage bakoreshaga uyu mupaka ko ugiye gufungurwa nyuma yo gufata Umujyi wa Goma, ati” Turawufungura cyane bizabatangaza Kandi uzajya ukora amasaha 24 nta gufunga nk’ uko byari bisanzwe”.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Gashyantare nibwo hongoye kugaragara urujya n’ uruza ku mupaka muto wa Goma wari usanzwe ukoreshwa n’ abaturage ba Goma ndetse n’ aba Gisenyi mu buryo bw’ ubuhahirane.
Abaturage b’ impande zombi barashimira cyane Ubuyobozi bwa M23 bwongeye gufungura umupaka ndetse bakabushimira kuba bwarongereye amasaha ,Mbere kuko umupaka wafungaga Saa 6:00 z’ umugoroba.p