Perezida Ndayishimiye ati: “U Burundi buri mu kaga!”hari n’ undi ugiye kuza gutera igihugu cyacu afashijwe n’ igihugu cy’ u Rwanda

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko igihugu cye gitewe n’ikibazo gikomeye, aho yemeza ko Gen. Godfroid Niyombare ari gutegura kugaba igitero ku Burundi afashijwe n’igihugu cy’u Rwanda.

Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Perezida Ndayishimiye yavuze ko icyo gitero kigiye kuba, kandi ko ibihugu mpuzamahanga bishobora gutekereza ko ari abarundi barwana hagati yabo, nyamara ngo ari u Rwanda rwihishe inyuma y’ibyo bikorwa.

“Abarundi ntibakwiye guhubuka ngo batekerezwe ko ari impamvu z’imbere mu gihugu zitera ibibazo, ahubwo bagomba kumenya ko hari igisirikare kiza kivuye hanze, gikoresha amazina y’Abarundi kugira ngo biborohere kwigarurira igihugu cyacu,”

Uyu mukuru w’igihugu yasabye u Rwanda kurekura abarwanyi ba Red Tabara bakajyanwa mu butabera, nk’ikimenyetso cyerekana ubushake bwo kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwagiye ruhakana inshuro nyinshi ibyo birego, ruvuga ko rutigeze ruba indiri y’umutwe n’umwe urwanya Leta y’u Burundi. Ahubwo rwagiye rushinja u Burundi gucumbikira no gufasha abarwanyi ba FDLR, umutwe ushinjwa kugira  uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Si u Rwanda gusa rwirengagiza ibyo birego, kuko n’umutwe wa Red Tabara uherutse gutangaza ko nta bufasha na bumwe uhabwa n’u Rwanda, ugashinja Leta y’u Burundi kwifashisha izo mvugo mu rwego rwo kwikiza abatavuga rumwe nayo.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko niba u Rwanda rwifuza kuzahura umubano mwiza n’u Burundi, rukwiye kubahiriza ibyo rusabwa, kandi n’u Burundi rugakora ibyarwo.

Gen. Godfroid Niyombare, ushinjwa gutegura igitero ku Burundi, ni we wayoboye igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015. Icyo gikorwa cyaje gupfuba, bituma ahungira hanze y’igihugu, aho bivugwa ko yerekeje mu Rwanda hamwe n’ingabo bari bafatanyije.

Related posts

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu

Amahoro yabonetse, ariko turacyafite Ikibazo gikomeye kandi kirimo gushyira ubuzima bwacu mu kaga_ bamwe mu batuye Minembwe