Amakuru aravuga ko imirwano yongeye kubura nyuma y’ uko Indege y’ imirwano na FARDC barimo kunyanyagiza ibisasu mu gace M23 ibarizwamo bikaba byivuganye abatari bake.
Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama 2025, nibwo Itangazo ryashyizwe hanze n’ ubuyobozi bw’ umutwe wa M23 ,rigaragaza ibi bikorwa birimo gukorwa na FARDC byakozwe kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Gashyantare.
Uyu mutwe wa M23 uvuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo( FARDC), cyakoresheje Indege y’ imirwano yo mu bwoko bwa Sukhoi mu kumisha ibisasu mu duce dutuwemo n’ Abaturage bikivugana bamwe muri bo barimo n’ uruhinja, iryo tangazo rigira riti” Ihuriro ry’ Ubutegetsi bwa Kinshasa rikomeje kwica abasivile. Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025 Indege y’ imirwano ( Sukhoi) yarashe mu bice bituwemo n’ Abaturage benshi bya Nyabubwe no mu bice bihakikije ,byica abasivile bane barimo n’ uruhinja”.
Itangazo ry’ umutwe wa M23 rikomeza rigira riti” Twafashe batanu muri bo batatu ba FARDC ndetse na Babiri ba FDLR bari bafite intwaro enye na Grenade eshatu”.
Uyu mutwe wa M23 ukomeje gushimangira ko uzakomeza kurinda ubuzima bw’ Abaturage ,bityo ko udashobora kwihanganira ibikorwa nk’ ibi binyuranyije n’ intego yawo. Ibi byose Kandi bibaye habura iminsi ibiri gusa ngo haterane inama idasanzwe y’ Abakuru b’ Ibihugu by’ Imiryango ibiri,uwa SADC n’ uwa EAC,kuri uyu wa Gatandatu bazahurira muri Tanzania kugira ngo bige ku bibazo by’ umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.