Ibi uko ari bitanu birakureba wowe ugiye gutandukana n’ umukunzi wawe hari nibyo ugomba kwirinda gukora. Soma inkuru irambuye usobanukiwe

Mugutangira urukundo akenshi biba ari ibintu bishimishije k’uburyo buri uko utekereje k’umukunzi wawe uba wumva atari wowe uri bubone umubonye, bigashimisha cyane iyo umenye ko uko wiyumva ari nako umukunzi wawe nawe yiyumva.

Imbaraga ziva m’urukundo rw’abakundanye bahuza, uwavuga ko zanesha buri kintu cyose ntiyaba ugukabya. Hanyuma y’ibyo twibuke ko ntagahora gahanze,uko abakundana bagenda barushaho kumenyana usanga arinabwo ibintu bigenda birushaho kuba bibi.Aha twavuga nko kuba bagiraga ikintu kibahuza hanyuma ugasanga icyo kintu kitakiriho. Kuba wahindura ibitekerezo k’uburyo watekerezagamo uwo mukundana. Kuba hari undi muntu watangiye kwiyumvamo ndetse n’izindi mpanvu zitandukanye.

Hari abantu usanga baratandukanye n’abakunzi barenze umwe ariko n’ubwo usanga babikora kuko ari amahitamo ntibivuze ko bitabababaza cg bitabababaje muri iryo tandukana.

Kuki gutandukana n’umukunzi wawe ari ikintu kigoye?

Mugihe utangiye gutekereza ko ugiye gutandukana n’umukunzi wawe usanga utangira kugira intekerezo zitandukanye.

Burya muba mwarahuye kubera impammvu. Rero ni ibisanzwe kuba wakibaza uti ese ubu nzongera kuryoherwa n’ubuzima? Uti cyangwa mbishakemo amahirwe yakabiri? Ese nzigera nicuza iki kemezo?Gutandukana n’umukunzi si ikinti cyoroshye, rero uba ugomba kubanza kubiha umwanya no kubitekerezaho bihagije mbere y’uko ubifataho icyemezo.

Nubwo uba wamaze kwemeranya n’umutima wawe kucyemezo ugiye gufata,kubiganiriza umukunzi wawe si ikintu cyoroshye kuko biba bisa nkaho ari ikintu kiba kigiye kuza kubabaza ,gukomeretsa,no gushengura umutima uwari umukunzi wawe.

Mugihe ari wowe usa nkaho ari wowe ushyize iherezo k’urukundo rwanyu ugomba kubikora m’uburyo harimo kubaha uwari umukunzi wawe ndetse no kutamubabaza,kuko mugihe wabikora utifashishije izi ngingo ushobora kuvuga amagambo ushobora kuzicuza nyuma.

Dore ibyo ugomba gukora nibyo utagomba gukora igihe ugiye gutandukana n’uwo Mukundana

Buri wese ashobora kugira Impamvu itandukanye n’iyundi imutera gutandukana nuwo bakundanaga ariko buri umwe wese utekereje kubivamo agomba kuzirikana abi bikurikira.

Ibyo gukora

1.Tekereza neza kucyo ushaka n’impanvu ugishaka.

Tekereza kubyiyumviro byawe ndetse n’impamvu y’icyemezo cyawe,ntiwirebe nubwo ushobora gusanga ari abandi icyemezo cyawe gishobora kubabaza. Bikore niba ubona bikwiye, gusa ubikore m’uburyo butarimo kwishongora.

2.Tekereza neza kubyo uzavuga n’uburyo abandi bazabyakiramo.

Ese umukunzi wawe bizamutungura? Bizamurakaza? Bizamubabaza? Cyangwa bizatuma yicuza?Gutekereza kuri ibi,bigufasha kwitegura. Ese utekereza ko uwo muzaba mutandukanye azarira,cyangwa azamera nkutaye umutwe ? Ese ibyo nibiba uzabyitwaramo ute?

  1. Gira gushishoza.

Reka abandi bantu bari bazi neza umukunzi wawe bakugire inama kandi nawe ubabeho umunyakuri kuko gurya mugihe umukunzi wawe yapanze ko mugomba gutandukana inshuti ze ziba zarabimenye mbere y’uko abikubwira.

  1. Ba umunyakuri ari ko udakomeretsa.

Gurya n’ibyiza mugihe ugiye gutandukana n’uwo mwakundanaga kubanza ukamubwira Impamvu wari waramukunze n’ibyiza yaba yaragukoreye mugihe mwari mukiri abakunzi ,ukabona ubumubwira gahunda zawe zindi zitumye utandukana nawe. Ugomba kwirinda kubivuga umugereranya n’abandi kuko gurya umuntu wese aba yihariye kimwe nuko buri wese agira ibyiza n’ibibi akora.

  1. Ba uwo uriwe.

Ntago ari byiza nagato mugihe ubona ko bitagishobotse ko ukomezanya n’umukunzi wawe kubimubwira ubinyujije kubandi kuko byerekana yuko utagamije gutandukana gusa ahubwo ushaka no kuba umwanzi we. Kuwo mwakundanaga,tekereza nawe abaye ari wowe hanyuma akabituma abandi ko atagikeneye gukundana nawe cyangwa akabishyira kumbuga nkoranyambaga!

Dore ibyo utagomba gukora:

  1. Ntuzakoreshe amagambo mabi/akakaye ugiye gutandukana n’umukunzi wawe.

Ntuzihutire gukoresha amagambo akomeye mukwemeza uwari umukunzi wawe mukumubwira ko utagikeneye ko mwakomezanya. Uretse kuba mutandukanye ashobora kuba incuti yawe isanzwe gusa itakiri yayindi ubitsa amabanga cg yayindi mufitanye umubano wihariye.

  1. Gutandukana nuwo wakundaga ntibizatume umusuzugura.

Mugihe umaze gutandukana nuwo mwakundanaga ntago ari byiza nagato kugenda umuvuga nabi cyangwa uganiriza abandi ibyaranze ubuzima bwanyu bwite igihe mwari inshuti. Kujya murukundo ni icyemezo mwafashe mwemeranyije mwembi. Usanga rero kugenda uvuga nabi uwo mwakundanaga bituma abantu bagufata nkaho utari umwizerwa ndetse utagishwa inama zibintu bikomeye kuko uba utari umwizerwa.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.