Sinteze kuba umugore we kandi nta n’ikindi mukeneyeho gusa hari ikintu musaba umugore wabyaranye na Ndimbati.

Fridaus wabyaranye impanga na Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati avuga ko nta kibazo afite ku kuba Ndimbati yarafunguwe icyakora yaboneyeho amusaba ikintu gikomeye.

Uyu mugore Fridaus nyuma yo kubyara izi mpanga avuga ko atifuzaga ko ikirego yatanze cyaviramo Ndimbati gufungwa.Ubwo yaganiraga n’umwe mu muyoboro utangirwaho ibiganiro kuri you tube yavuze ko yishimiye ko Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati)afungurwa.

Fridaus avuga ko kuri we icyo yifuza kuri Ndimbati ari uko yarera abana be akabamenya nta kindi kibahuza.

Mu magambo ye yagize ati”Sinteze kuba umugore we kandi nta n’ikindi mukeneyeho mu buzima bwanjye busanzwe uretse kumusaba kwita ku bana be akabamenya cyane ko yagiye anagaragaza ko abafitiye impuhwe biri no mu byatumye abantu benshi bamugirira impuhwe”.

Uwihoreye Jean Bosco ariwe Ndimbati mu cyumweru gishize nibwo yagizwe umwere n’urukiko rukuru rwa Nyarugenge maze byemezwa ko ahita arekurwa agataha iwe mu rugo.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga