Urukundo ruraryoha ariko ruranasenya: Kubera iki abantu biyambura ubuzima bazira rwo?

Urukundo ni ikintu cyiza gishobora gusiga ibisigisigi by’ibyishimo byinshi mu buzima bw’umuntu. Ariko kandi, iyo rutagenze neza, ruvamo ububabare bukabije bushobora no kugera ku kwiyambura ubuzima. Hari impamvu nyinshi zituma abantu bafata icyemezo gikomeye cyo kwiyahura bazize urukundo. Dore zimwe muri zo:

1. Gukundana urukundo rwimbitse rukarangira nabi

Iyo umuntu yatanze urukundo rwe rwose, akarwigomwa byose, akifuza kubaka ubuzima n’uwo akunda, ariko bikarangira amutaye cyangwa amuhemukiye, ashobora kumva isi yamuviriyeho, agacika intege no kwiheba.

2. Kunanirwa kwakira gutandukana

Gutandukana n’umuntu wakundaga cyane ntibyoroshye. Hari abatabasha kubyakira, bikabaviramo guhora mu gahinda gakabije. Iyo nta bantu bamuba hafi ngo bamufashe, ashobora gufata icyemezo cyo kwiyahura.

3. Kwiheba no kumva ntacyo umuntu akibaye

Iyo umuntu atakaje uwo yakundaga cyane, hari igihe yumva ubuzima bwe nta gaciro bugifite, akumva ntaho asigaye ahurira n’umunezero, bigatuma atekereza gusoza ubuzima.

4. Guterwa ipfunwe cyangwa isoni

Hari abasigara biyumva nk’abatsinzwe, abandi bakababazwa no kuba bateshejwe agaciro mu rukundo, bikabatera ipfunwe rikomeye cyane, cyane cyane iyo byabaye ku karubanda cyangwa mu buryo bugaragara.

5. Gukunda umuntu utigeze agukunda

Kuba mu rukundo rw’umwe (one-sided love) ni ibintu bikomeretsa. Iyo umuntu yakomeje gukunda atizigama ariko uwo akunda akamwirengagiza cyangwa akamutera utwatsi inshuro nyinshi, bishobora kumusenyera mu mutima bikageza aho atifuza gukomeza kubaho.

6. Kudafashwa mu bihe bikomeye

Abantu benshi biyahura bazira urukundo baba bakeneye umuntu wo kubumva no kubagira inama. Iyo babuze uwo baganiriza, bakarinda bagumana ibikomere byabo, bishobora kubahitana.

7. Guterwa inda cyangwa kwangizwa mu rukundo

Abakobwa cyangwa abasore bashukishwa urukundo bagakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa bagaterwa inda, bashobora gucika intege no kumva ko nta cyo bakimaze, bigatuma bifuza kwiyahura.

8. Urukundo rwa nyirarureshwa

Hari ababeshywa urukundo, bagasanga barakoreshejwe, baratekewe imitwe cyangwa barabaye igikoresho cy’irari. Iyo ibi bimenyekanye, umuntu ashobora kwiheba bikomeye.

Inama: Urukundo rwiza rurubakwa, rusigasirwa kandi rukungahaza. Ariko iyo rukunze kubabaza, ni ngombwa gushaka ubufasha, ukaganira n’inshuti, umuryango cyangwa abajyanama. Nta mpamvu n’imwe ihagije yo kwiyambura ubuzima.

Related posts

Urukumbuzi ruraryoha, ariko rushobora gutuma umuntu arira kandi rugasenya umutima : Dore impamvu nyinshi zibitera

Uko wamenya ko umusore mukundana ari umugabo wubatse nubwo biba bigoye kubitahura

Gutera akabariro mu gitondo, umuti kamere wo kugabanya stress no kongera ibyishimo , no kugira uruhu rudasaza, bikore utangire umunsi wawe umeze neza