Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Gorilla FC benshi bakunze kuvuga ko ari murumuna wayo bitewe na nyirayo ukuntu yakuze afana Gikundiro.
Uyu mukino kugeza ubu ntabwo haremezwa Sitade ugomba gukinirwaho bijyane ni uko ikipe ya Rayon Sports yandikiye Umujyi wa Kigali basaba ko bakongera bagatizwa Sitade ya Kigali Pelé Stadium ari naho bakiriye umukino batsinzemo Police FC mu mukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro.
Umukino wa Gorilla FC na Rayon Sports iyo ugiye kuba igihe cyose abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda baba bishyizemo ko amanota 3 ikipe ya Rayon Sports igomba kuyabona usibye ko nubundi ariko bikunze kugenda.
Hari amakuru twamenye avuga ko muri uyu mukino ikipe ya Gorilla FC izaba idafite abakinnyi bayo bari bayihetse bose bakomoka hanze y’u Rwanda kubera ko ngo icyemezo kibemerera gukorera hano mu Rwanda (Work Permit) cyarangiye kandi ntabwo bacyongeresheje hakiri kare.
Abakinnyi umutoza Haringingo Francis ushaka gukora ibisa nk’ibitangaza agatwara ibikombe bikomeye hano mu Rwanda, yakoze impinduka ahari bukine Hategekimana Bonheur ubu yagaruyemo Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite ikibazo k’imvune.
Abakinnyi 11 azabanza mu kibuga ku munsi wejo
Mu izamu: Hakizimana Adolphe
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Mucyo Didier Junior, Ganijuru Ellie
Abo hagati: Rafael Osaluwe Olise, Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric
Ba rutahizamu: Willy Essomba Onana, Joachiam Ojera, Moussa Essenu Simba