Burya afite urukundo rwinshi! Leandre Willy Essomba Onana yongeye gutakambira u Rwanda ngo rumuhe ubwenegihugu ariko y’aka amafaranga ndetse anavuga impamvu 

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon ukinira ikipe ya Rayon Sports Leandre Willy Essomba Onana yatunguye benshi nyuma yaho yemeje impamvu arimo kwaka amafaranga u Rwanda ngo arukinire nicyo ashaka kuyakoresha.

Willy Essomba Onana, kuva yaza hano mu Rwanda yatangiye kwerekana ko akunze cyane iki gihugu nyuma yo kukiboneramo ibyiza byinshi ndetse bikanavugwa ko ashaka gukinira u Rwanda cyane ko ngo n’umukunzi afite kugeza ubu ari umunyarwandakazi.

KIGALI NEWS twatohoje neza tumenya ko nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Onana ashobora gukinira u Rwanda ariko ntibikorwe ngo birangire, hari amafaranga uyu mukinnyi yatse FERWAFA ndetse n’igihugu muri Rusange ariko bikavugwa ko bumvishe ari menshi.

Uyu rutahizamu bivugwa ko yakaga amafaranga angana na Million 50 z’amanyarwanda, FERWAFA imumenyesha ko ari menshi gusa kugeza ubu amakuru ahari avuga ko ngo yasubije FERWAFA ababwirako ngo amafaranga bagomba kumuha kugirango abe yakemera gukinira u Rwanda atagomba kujya munsi ya Milliyoni nibira 40, bivuze ko yagabanyije.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko Onana yabwiye ubuyobozi bwa FERWAFA ko impamvu arimo kwaka aya mafaranga ngo ni uko ashaka kugurira inzu papa we hano mu Rwanda akaba ariho yaza gutura kugirango nabo batangire kwiyumvamo u Rwanda nkuko nawe byagenze cyane ko n’ururimi yatangiye kurumenye.

Willy Essomba Onana ntawashigikanya ku mpano itangaje afite, gukinira u Rwanda nta Mukunzi w’umupira w’amagura hano mu Rwanda utabyishimira dore ko binashoboka cyane bitewe ni uko igihugu cye cya Cameroon abakinnyi gifite ntabwo kumuhamagara byakoroha.

Uyu rutahizamu ukina aciye ku ruhande, ntararenza imyaka 25 y’amavuko, amaze imyaka igera kuri 2 hano muri Shampiyona y’u Rwanda ariko yerekanye ko afite ubushobozi bwo gukina neza mu ikipe yaba arimo yose. Onana muri uyu mwaka w’imikino afite ibitego birenga 13 amaze gutsindira ikipe ya Rayon Sports muri iyi sezo ya 2022/2023.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda