Ben Moussa nyuma yo kubona abakinnyi yabanzaga mu kibuga nta musaruro batanga yakoze impinduka mu bakinnyi bagomba kutsinda Espoir FC ibitego bitari munsi ya 6

 

Ku munsi wejo ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, ikipe ya APR FC irakina n’ikipe ya Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 28 wagizwe ubusabane bitewe ni uko Espoir FC ntacyo irwanira.

Abakinnyi ba APR FC bamaze iminsi batitwara neza mu gikombe cya Shampiyona, bamaze iminsi bitegura umukino bafitanye na Espoir FC ikomeje kugora cyane amakipe akomeye nubwo kugeza ubu nta kintu irimo kurwanira kubera ko yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Umutoza w’ikipe ya APR FC Ben Moussa umaze iminsi arakariye cyane abakinnyi b’iyi kipe nyuma yo kuba batitwara neza ashaka ngo gutsinda ikipe ya Espoir FC mu buryo bworoshye ndetse akanabona ibitego byinshi bituma bibaye ngombwa ko amakipe ahanganiye igikombe, nanganya amanota ibe yarizigamye byinshi.

Uyu mutoza mu bakinnyi yari asanzwe akinisha bakamutenguha yakoze impinduka ndetse anagarura myugariro we yari akubuye cyane Niyigena Clement wari umaze iminsi yararwaye bikomeye ndetse binamujyana mu bitaro.

Abakinnyi 11 Ben Moussa azakoresha ku munsi wejo

Mu izamu: Ishimwe Pierre

Ba myugariro: Niyigena Clement, Rwabuhihi Aime Plaside, Ishimwe Christian, Ombarenga Fitina

Abo hagati: Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel

Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert, Bizimana Yanick, Kwitonda Alain Bacca

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda