Gufungwa n’ihame ry’uburinganire babikangisha Abagabo, bakabahohotera

 

Mu karere ka Nyaruguru bamwe mu bafite bo mu Bagabo barashinja aba gore babi kubahohotera bakabakangisha ko iyo umugabo avuze umugore ngo urwego rw’ubugenzacyaha RIB rumufunga.

Inkuru mu mashusho

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rimaze gushinga imizi mu gihugu, RIB n’izindi nzego bafite mu nshingano gutanga ubutabera kuwahohotewe n’uwo bashakanye rwerura ko hari ababyumva nabi, Jean Claude Ntirenganya n’umukozi w’uru rwego avuga ko hari abadamu bafashe ikintu kitwa uburinganire baragicurika burundu.

Yagize ati“Hari abadamu bumva ko bagomba kujya mu kabari bagaceza ndetse akumva ko uburinganire ari ugutaha saa yine z’ijoro nkuko umugabo yatahaga ayo masaha.

Ntirenganya yakomeje avugako uburinganire n’ubwuzuzanye bidasobanuye ko abagore bajya mutubare ngo birirwe basinda cyangwa ngo biyandarika bubahuka Abagabo babo babita imbwa.

Bamwe mu bagabo bo bavuga ko hari abagore Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) barugize igikangisho, bamwe mu batuye mu mirenge ya Nyabimata na Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru nkuko babitangaje.

Umwe yagize ati“Abagore bavuze ko bahawe intebe umugabo umuvuze ari ibintu umuntu agirango bikosoke agahita akumvisha uburyo akujyana kuri RIB ngo kuko umuvuze.”

Undi nawe yagize ati“Iyo umugore umubwiye ahita agukangisha RIB bitewe no kumva nabi uburinganire binatuma ingo zisenyuka kandi naha dutuye birahaba.”

Hari abagore kandi bavuga ko ihohoterwa ry’abagabo ribaho, hari umubyeyi uvuga ko we adahohotera umugabo we gusa avuga ko abagore bahohotera abagabo babo babikomora ku businzi no kwiyandarika.

Yagize ati“I Nyabimata hari abagore babwira abagabo babo ko ari imbwa gusa babiterwa no gusinda kuko iyo abigiyemo ntacyo aba yitayeho kandi ahita amwumvisha ko namukora RIB imutambikana agakatirwa.”

RIB ivuga ko itaje gushyigikira amafuti nkayo ngayo yuko umugore yasuzugura umugabo cyangwa ngo umugabo asuzugure umugore ahubwo ko RIB yaje kubakiza uwazaza kubabuza kwishyirira mu bikorwa inama zabo nziza baba bagiye zibafasha mw’iterambere ryabo.

Kugeza magingo aya ukoze icyaha cyo guhohotera uwo bashakanye arabiryozwa iyo abihamijwe n’urukiko.

RIB ikomeje gahunda yo kwegera abaturage batuye mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe nka Nyabimata na Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru, abaturage ibabwira amategeko yo kubungabunga ibidukikije ku buryo ubirenzeho anabihanirwa.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda