Mu Karere ka Kayonza Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda bagize komisiyo y’ ubutaka, ubuhinzi , ubworozi n’ ibidukikije basanze ADEPR Nyamirama yarubatse ishuri mu butaka bw’ abaturage mu buryo butemewe n’ amategeko.
Iyi komisiyo yasobanuriye Inteko Rusange ko iki kibazo cya ADEPR Nyamirama n’abaturage yakiganiriyeho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta, ubuyobozi bwa Kayonza, ubuyobozi bwa ADEPR n’abahagarariye aba baturage, banzura ko bagomba guhabwa ingurane.
Iyi komisiyo yagaragaje ko ADEPR Nyamirama yo yifuzaga kubanza guhabwa ubundi butaka, mbere yo kwishyura ingurane. Iti: “ADEPR yavugaga ko izishyura abaturage ariko igasaba ko yahabwa ubundi butaka bwo gukoreraho ibindi bikorwa mu nyungu rusange.”
Ku ruhande, komisiyo yasanze “ubutaka bw’abaturage bwubatseho ishuri rya ADEPR Nyamirama bwaratanzwe mu buryo budakurikije amategeko kuko nta ngurane bahawe. Komisiyo ishingiye ku kuba ADEPR ari yo nyir’ishuri, isanga ari bo bakwiye kwishyura ingurane ku butaka bw’abaturage ryubatsweho.”
Inkuru mu mashusho
Iravuga ko ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda bugaragaza ubushake bwo kwishyura aba baturage, bukaboneraho gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ko bwaha iri torero ubundi butaka bwo gushyiraho ibikorwa bigamije inyungu rusange.Aba badepite barasanga ubusabe bwa ADEPR bukwiye gushingira ku cyo amategeko ateganya, ariko ntibuhuzwe n’ikibazo cy’aba baturage bakeneye ingurane.
Amakuru mashya yatanzwe na Depite Begumisa Safari Theoneste mu nteko rusange kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, aravuga ko abaturage basaba ingurane bamaze kubarurwa, kandi ngo ADEPR yamaze kugeza ku biro by’umurenge wa Nyamirama amafaranga abarirwa muri miliyoni 41 yo kubishyura, gusa ngo ntabwo aragera ku bo agomba kugeraho kubera ko bamwe muri bo bataruzuza ibyangombwa.”Depite Begumisa yagize ati: “Uyu munsi mu gitondo nabanje guhamagara Meya w’akarere, yari mu nama ngira ngo, ariko Gitifu w’umurenge witwa Oswald avuga ko bamaze kubarura abaturage 8, ingurane yabo yanganaga n’amafaranga 41.493.066, avuga ko amafaranga ari kuri konte y’umurenge, mvugana na Admin w’umurenge ariko bambwira ko hari ikibazo cyo kuzuza ibyangombwa kugira ngo bayahabwe. Ni ukuvuga ko abantu 8, umuturage umwe ni we wabashije kuzuza ibyangombwa, abandi batatu babizanye.”
Ivomo: Bwiza