Yakwepye ikipe yakiniraga ayibeshya ko iwabo hari intambara yiyizira mu myitozo muri APR FC

Umukinyi ukomoka mu gihugu cya Sudan yabeshye ikipe yakiniraga kugirango abone uko yerekeza muri Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu APR FC.

Sharaf Shaiboub Abdelhraman yakwepye ikipe yakiniraga yo mu gihugu cya Iraq yitwa Al Talaba FC ayibwirako agiye Kwita Ku muryango we kuberako wari mu buhungiro mu gihugu cya Misiri (Egypt) biturutse Ku bibazo by’intambara biri mu gihugu avukamo cya Sudan.

Ikipe yaramwumvise imuha uruhushya inamukatishiriza tike imwerekeza mu Misiri. Shaiboub aho kujya ku kwita Ku muryango we yahise ava mu Misiri yiyizira mu Rwanda kumvikana n’ikipe ya APR FC yari yamuhaye ubutumire.

Nyuma yo kumara igihe akora imyitozo muri Apr FC uyu mukinnyi yabwiye ikipe ye ko hari ikipe yo mu Rwanda yitwa Apr FC yamwegereye yifuza kumugura, Al Talaba FC yaramwumvise cyane muri Iraq bari mu mpera za shampiyona, ndetse n’umukinnyi akaba yari mu mpera z’amasezerano ye, ubu igisigaye ni ukumuha urupapuro rumwemerera gusohoka muri iyi kipe ubundi agahita asinya amasezerano y’imyaka 2 muri Nyamukandagira.

Sharaf Shaiboub Abdelhraman ni umukinyi w’imyaka 29 akaba akina hagati mukibuga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda