Gisagara_ Save:Hibutswe abatutsi biciwe mu cyahoze ari komine Shyanda

 

Mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, ku itariki 25 mata 2024 habereye umuhango wo kwibuka abatutsi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa save ndetse uyu munsi hakaba hanashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 4.

Bamwe mu barokokeye muri aka gace bavuga ko tariki 25 Mata mu 1994 wari umunsi mubi ku batutsi bo mu cyahoze ari komini shyanda aho bagaruka ku rugendo rutoroshye banyuzemo bakaza kurokoka.

Mukankusi Consolle yagize ati” Uwo munsi batangira kwica ino aha , habaye inama ku Rwanza ku mugoroba, ndetse igikorwa cyo kwica bagitegura bavuga ko bari bugihere kwa Agronome , ariwe wari umugabo wanjye witwaga Vedaste Mbanda, bahise batangirira iwacu ubwo rero ibitero byahise byigaba murugo, umugabo wanjye icyo gihe muri iryo joro ntiyari ari mu rugo hari aho yari agiye gato, ngewe natabawe n’inzu twabagamo, bamubuze bakomeza ahandi mu nzu z’abatutsi, baratwika, barasahura, barica mu byukuri ibintu byatubayeho kubivuga ntibyoroha”.

Undi nawe ati” Abenshi barabazanaga, bakababeshya ko bagiye kubarindira mu buyobozi hano hari Komine, bakaza rero bazi ko bari bubarinde. ariko bwari uburyo bwo kubegeranya ngo babone uko babicira hamwe, barakomeje barabazana babonye ari benshi babajyana mu Rwasave niho abenshi babiciye, abandi babajyana mu cyuzi kitwa Cyadisha”.

Aba barokokeye muri aka gace bavuga ko ahanini icyatije umurindi jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, muri aka gace, ari urubyiruko dore ko aribo bifashishwaga n’abicanyi bicaga abatutsi, ibyo baheraho basaba urubyiruko rw’ubu kwirinda icyabashora mu macakubiri ndetse n’urwangano.

Ati” Muri jenoside urubyiruko nirwo rwari rufite imbaraga nyinshi nibo bicaga, inama nagira rero urubyiruko rw’ubu, n’ukwirinda ikintu cyose cyabatandukanya, bakirinda icyazana amacakubiri mu banyarwanda bagaharanira gushyira hamwe bagakorera igihugu cyacu, bakagiteza imbere bakirinda ikibi cyose”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome asaba buri wese gukomera ntaheranwe n’agahinda, ndetse no gushyira imbaraga mu rubyiruko barurinda ikibi cyose, kugira ngo turinde igihugu cyacu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati” icya mbere ni ugukomeza imiryango y’abarokotse, nababwira ngo mukomere kandi mwihangane, icya kabiri, ni ukwiyubaka no gukomeza gufasha urubyiruko, kuko imyaka 30 irashize, ntabwo rero twaheranwa n’agahinda gusa ahubwo dukwiye kubaka, abana bakomeza kubaka u Rwanda rushya, ruzira ingengabitekerezo, ruzira Jenoside twabayemo”.

Tariki 25 Mata mu 1994 wari umunsi mubi ku batutsi bo mu cyahoze ari komini shyanda aho urwibutso rwa Save rushyinguyemo imibiri 3340 y’abatutsi bishwe mu 1994,mu cyahoze ari komine shyanda.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi