Kigali: Umuganga uvura indwara z’ abagore mu mujyi wa Kigali yafashwe arimo gusambanya umugore w’ abandi yavuraga  yaryohewe n’ igikorwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuganga w’indwara z’abagore ukorera mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gukorera umugore wari yagiye kwivuza bimwe mu bikorwa bigize icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ni amakuru RIB yatangaje kuri uyu wa 25 Mata mu 2024.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru “ko uyu muganga afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi ke mu Rwanda.”

Amakuru avuga ko ibi atari ubwa mbere uyu muganga abikora kuko “abamuzi bavuze ko hari n’undi mukobwa yabikoreye ariko we ntiyajya gutanga ikirego, ahitamo kubyihorera.”

Uyu muganga yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Gihanwa n’ Ingingo ya 134 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro