Batatu barimo n’ abashinzwe umutekano aho bari bugamye imvura HOWO yabagonze bahita bapfa

 

Mu Karere ka Kanyanza haravugwa inkuru ibabaje y’ impanuka yahitanya abantu batatu barimo n’ abashinzwe umutekano.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 25 Mata 2024 , ahagana saa saba n’iminota mirongo itanu mu gicuku , cyo kuri iyi tariki twavuze , byabereye mu muhanda Nyanza- Kigali ahazwi nk’i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya A mu kagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Abantu batatu barimo umushoferi wari uyitwaye n’abandi bashinzwe umutekano bazwi nk’abanyerondo babiri bahita bapfa.

Abapfuye n’umushoferi witwa Nkurikiyimfura Emmanuel w’imyaka 28, abanyerondo bapfuye bo ni Ndayisenga Eraste w’imyaka 42 na NSHIMIYIMANA Jean de Dieu w’imyaka 40.

Abageze bwa mbere aho impanuka yabereye babwiye UMUSEKE dukesha ino nkuru ko imodoka yaje isanga bariya banyerondo ku giti bari bugamyeho imvura ibagongana n’icyo giti babiri bahita bapfa cyakora undi bari kumwe we abasha kwiruka ntiyagira icyo aba.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yabwiye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’umushoferi.

Uretse bariya batatu bapfuye, uwari kumwe na shoferi(Kigingi) nawe yakomeretse akaba yahise ajyanwa kuvurirwa Kwa muganga i Nyanza.

Polisi isaba abashoferi kwirinda gukorera  ku jisho rya polisi cyangwa kuri camera zo mu muhanda ngo niba batabibonye ngo bagendera ku muvuduko mwinshi kuko isaha iyari yose ashobora gukora impanuka bikamugiraho ingaruka, bikaba byanagira ingaruka kubandi bari gukoresha umuhanda bityo nta kwirarara.

Ifoto: Umuseke

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro