Ese byari bikwiye ko Tshisekedi azamura mu ntera Brig Gen Soma Kakule ?

 

Icyashimishije Gen.Muhoozi nyuma y’ uko M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Perezida Tshisekedi yatunguye benshi ubwo yazamuraga mu intera Gen Cirimwami uherutse kuraswa na M23

 

Perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamuye mu ntera Général de Brigade Somo Kakule Evariste, ahabwa ipeti rya Général Major, amuha kuyobora Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru nyuma y’ uko Général Major Peter Cirimwami Nkuba aherutse kuraswa na M23.

Gènèral Major Peter Cirimwami Nkuba yapfiriye mu mirwano yahuje n’ abarwanyi ba M23 n’ Ingabo za Leta, ku wa 24 Mutarama 2025.

Gènèral Major Somo Kakule Evariste yari asanzwe ari Umukuru wa Brigade ya 31 y’ingabo zo mu Mujyi wa Kindu mu Intara ya Maniema ihana imbibi na Kivu ya Ruguru, yari asanzwe abarizwa mu ngabo zidasanzwe za FARDC ndetse yarwanye n’ umutwe wa M23 mu mirwano yaberaga mu bice bya Kanyabayonga.

Nyuma y’ ifatwa rya Goma ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025, ubu Umutwe wa M23 uragenzura igice gisaga kimwe cya Gatatu cy’ Intara ya Kivu ya Ruguru ,ibice binini bya Teritwari za Walikale,Lubero na Beni n’ imijyi yaho ntabwo harafatwa n’ uyu mutwe.

Mu Mujyi wa Goma habereye imirwano ikaze mu minsi ibiri ishize, ubu harumvikana agahenge ndetse n’ Ingabo za Leta zemeye gutsindwa zimwe zahungiye mu Rwanda.Kuri ubu ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Ubudage , Ubwongereza,Ububiligi n’ ibindi byasabye ko impande zombi zihanganye zahagarika imirwano hagakurizwa ibiganiro bya Luanda.

Related posts

Ngoma: Babanaga mu nzu bonyine yisanga yasambanyije umwana we birangira amuteye inda iza no kuvamo

Icyashimishije Gen.Muhoozi nyuma y’ uko M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Byatangiye ataka mu nda! Rwamagana umukobwa witeguraga gukora ubukwe yapfuye bitunguranye