Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Marco Rubio wa Amerika ku bibazo bya Congo.
Perezida Tshisekedi yatunguye benshi ubwo yazamuraga mu intera Gen Cirimwami uherutse kuraswa na M23
Bidasubirwaho M23 yatangaje ko yamaze kwigarurira Umujyi wa Goma.
Nyuma y’ uko abarwanyi ba M23 bafashe Umujyi wa Goma ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025 , Umugaba Mukura w’ Ingabo za Uganda akaba n’ umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, yashimiye aba barwanyi bafashe uyu Mujyi uherereye mu Burasirazuba bwa Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo.
General Muhoozi, ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Mutarama 2025, abunyujije kuri X aho yagize ati” Nyuma yo gufata Goma ,dushimiye uyu mutwe wa M23 wayifashe. Muri intwari”.
General Muhoozi yakomeje agira ati“Muri abavandimwe; ibi ni nabyo twari twiteze igihe kirekire. Rero, mwabikoze neza. Igihe ni niki ngo Afurika tugenzure impika.”
Uyu Mugaba Mukura w’ Ingabo za Uganda , General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko n’ ubundi Abazungu bari baraciye imipaka nabi,bityo ko hagomba kurebwa igikwiye.
General Muhoozi yavuze ko kandi ko abaheruka gutwika AMBASADE ya Uganda i Kinshasa bazakurikiranwa aho bari hose bahanwe hisunzwe amategeko.
Ubu butumwa General Muhoozi abutanze mu gihe ku wa Kabiri i Kinshasa muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ,habaye imyigaragambyo yari yahamagawe ma Leta y’ iki gihugu ,mu rwego rwo kugira ngo bamagane ifatwa ry’ Umujyi wa Goma wafashwe ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama 2025 na M23 , nyuma y’ urugamba rukomeye rwari ruyihanganishije n’ Ingabo za Congo.
Muri iyi myigaragambyo yabereye Kinshasa basenye inyubako nyinshi zirimo Ambasade ya Uganda ,iya Kenya ,iy’ u Rwanda n’ iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Congo ishinja ibyo bihugu kuba inyuma y’ abarwanyi ba M23.