Perezida wa Congo Tshisekedi yazamuye mu intera General _ Major Peter Cirimwami uherutse kuraswa n’ abarwanyi ba M23, mu masaha y’ ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 23 Mutarama 2024.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Congo avuga ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi ,yamuse mu intera uyu mu Général_ Major Peter Cirimwami uherutse kuraswa n’ umutwe wa M23 mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Ibi byabaye mu inama y’ Abaminisitiri ba Congo yayobowe na Perezida Tshisekedi kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’ urupfu rwa Général_ Major Peter Cirimwami Nkuba ,wahawe ipeti rya Lieutenant_ Général. Muri iyi nama kandi Perezida Tshisekedi yashimagije Général-Major Peter Cirimwami, avuga ko ari umuntu w’icyitegererezo waharaniriye amahoro mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, kugera ubwo yicirwa ku rugamba.
Général-Major Cirimwami, yarashwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 24 Mutarama 2025, mu mirwano yabereye i Sake, yoherezwa igitaraganya kuvurirwa i Kinshasa aho yaguye.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bwari bwanze gutangaza amakuru ku bijyanye n’uyu mujenerali wari inshuti ikomeye ya FDLR, ariko kubera igitutu cy’itangazamakuru n’abatuye Kivu ya Ruguru, birangira bemeje ko atagihumeka uw’abazima.
Général-Major Peter Cirimwami Nkuba yagizwe guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru muri Nzeri 2023, asimbuye Lt Gen Constant Ndima, icyo gihe watumijwe i Kinshasa gusobanura iby’ubwicanyi bwakozwe n’abasirikare bo mu mutwe urinda perezida.Intara ya Kivu ya Ruguru, n’iya Ituri, zimaze imyaka zugarijwe n’ibibazo by’umutekano mucye ukomoka ku mitwe y’inyeshyamba, ibyatumye leta ifata umwanzuro wo kuvanaho ubutegetsi bwa gisivile muri izi ntara hagashyirwa ubutegetsi bwa gisirikare hagamijwe kurandura iyo mitwe.
Izindi nkuru wasoma : 🚨Amakuru Mashya 🚨 Gen Maj Peter Cirimwami,wari Guverineri w’ Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru yishwe arashwe na M23.
Abanye_ Congo bafite agatubutse bari guhungira mu Rwanda.