Chairman wa APR FC, Col. Richard Karasira ari mu basirikare 1,167 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Richard Karasira ari mu bashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru!

Chairman w’Ikipe y’Ingabo, APR FC muri iki gihe, Col. Richard Karasira ari mu basirikare 1,167 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, hamwe na Brig Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA ndetse na Brig Gen Firmin Bayingana uzwi cyane muri APR FC kuko yigeze kuba Chairman wayo.

Ni ibikubiye mu itangazo Igisirikare cy’u Rwanda, RDF cyashyize hanze mu izina rya Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu Gatanu taliki 30 Kanama 2024.

Ni ku nshuro ya 12, Ingabo z’u Rwanda, RDF, zikoze ibirori byo gushimira Abajenerali ba RDF, ba Ofisiye bakuru n’abandi Basirikare bafite amapeti atandukanye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abasoje amasezerano yabo.

Abo basirikare barimo ba Jenerali batanu bagizwe na Gen Kazura Jean Bosco, Brig Gen John Bagabo, Brig Gen John Bosco Rutikanga, Brig Gen Johnson Hodari na Brig Gen Firmin Bayingana wabaye Chairman wa APR FC.

Iri itangazo ryakomeje rivuga ko Perezida Kagame yemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’abasirikare bakuru [Senior Officers] 170 n’abandi bafite andi mapeti 992.

Muri abo basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo na Col Richard Karasira, umuyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC.

Muri rusange, taliki 19 Ukuboza 2023, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 727, barimo na Chairman wa APR FC, Karasira Richard wari Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Icyo gihe yari asanzwe ari Umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Col Karasira Richard yatangiranye n’Ikipe ya Marines FC mu 1998 aho yayibereye Umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo no kuba yarayibereye Perezida imyaka irindwi.

Col Karasira yatangajwe nka Chairman wa APR FC taliki 23 Kamena 2023. Ingoma ye azayibukirwaho ko ari we muyobozi w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu watangiranye na Politiki yo gukinisha abanyamahanga APR FC yasubijweho nyuma y’imyaka 11 ikinisha Abanyarwanda.

Ni kimwe n’abandi basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu muhango wo gusezera aba basirikare, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabashimiye umusanzu wabo mu iterambere ry’u Rwanda kuva mu bihe byo kubohora igihugu, guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no mu rugendo rw’iterambere igihugu kirimo ubu.

Ati “Ndabashishikariza kugumana uwo muhate mwagaragaje mu myaka itambutse. Abasirikare bakiri bato mu myaka muri RDF, babafatiyeho urugero rufatika, nizeye ko muzakomeza gutanga umusanzu wanyu mu kurinda igihugu cyacu.”

Col Richard Karasira ari mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru!
Brig Gen Bayingana wigeze kuba Chairman wa APR FC na we yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru!
Ifoto y’urwibutso mu birori!
Itangazo rishyira abasirikare 1167 barimo ba Jenerali 5 mu kiruhuko cy’izabukuru!

Related posts

Perezida Kagame yahaye umukoro Minisitiri mushya w’Uburezi 

Gisagara/ Cyamakuza: Bari mu munyenga w’ubuzima buzira umuze nyuma yo kwishyura Mituweli 100%

Davis D yavuze ibirambuye ku mafoto ye na Platin yateje urunturuntu ubwo barimo kunywa itabi